• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye inama irimo abandi basirikare bo hejuru muri Afurika

radiotv10by radiotv10
29/05/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye inama irimo abandi basirikare bo hejuru muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yitabiriye inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo muri Afurika iri kubera i Nairobi muri Kenya, yahurije hamwe abasirikare bakuru bari mu buyobozi bw’Ingabo ku mugabane wa Afurika.

Amakuru dukesha Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, avuga ko General Mubarakh Muganga yitabiriye iyi nama izwi nka ACHOD yatagiye ku wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwagize buti “General MK MUBARAKH, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye inama y’Abakuru b’Ingabo muri Afurika (ACHOD) ya 2025, yatangiye ku wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025 i Nairobi muri Kenya.”

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Strengthening African Security, Sustaining Unity of Effort”, igamije guha imbarana Umutekano wa Afurika, mu kubumbatira Ubumwe bugamije ineza.

Ubuyobozi Bukuru bwa RDF bukomeza bugira buti “Iyi nama yahurije hamwe abayobozi bakuru mu nzego za Gisirikare baturutse ku Mugabane wa Afurika, kugira ngo baganire ku mbogamizi zihuriweho z’umutekano ndetse no guteza imbere imikoranire y’akarere.”

Muri iyi nama, General Mubarakh Muganga yaherekejwe n’abandi basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, barimo Maj Gen Patrick Karuretwa usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.

Perezida William Ruto wa Kenya wafunguye ku mugaragaro iyi nama, yavuze ko Umutekano ukwiye kuba nyambere ku Mugabane wa Afurika, kandi buri Gihugu kikumva ko nta kuba nyamwigendaho mu kuwusigasira.

Yagize ati “Umutekano wa nyawo muri Afurika ugomba kuza imbere mu igenamigambi ku Mugabane, kandi hakabaho ubufatanye mu kugira ngo ugerweho.”

Yavuze ko mu gihe hari Igihugu cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano, bigera ku karere giherereyemo, kandi bikazambya inzego zinyuranye zirimo iz’ubukungu iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida William Ruto ni we wafunguye ku mugaragaro iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + two =

Previous Post

Yari imazemo imyaka itatu: Indi kipe yasohotse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Next Post

Burundi: Umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetesi wifuza kuba Umudepite yatawe muri yombi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Burundi: Umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetesi wifuza kuba Umudepite yatawe muri yombi

Burundi: Umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetesi wifuza kuba Umudepite yatawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.