• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo n’abagore be batatu babana mu nzu imwe kandi nta gufuha kubarangwaho

radiotv10by radiotv10
14/09/2022
in MU RWANDA, UDUSHYA
0
Umugabo n’abagore be batatu babana mu nzu imwe kandi nta gufuha kubarangwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’i Kabale muri Uganda, yashatse abagore batatu ndetse bose babana mu nzu imwe n’abana babo 10. Bavuga ko urwango rw’ubucyeba rutajya rugera mu rugo rwabo.

Uyu muryango w’umugabo n’abagore batatu, mu kiganiro twakozeho inkuru nka RADIOTV10 dukesha Afrimax TV, wagaragaje uburyo ubanyeho mu mahoro nubwo uriho mu buzima bugoye.

Uyu mugabo witwa Ombeni washatse abagore batatu, yavuze ko yabanje gushaka umugore umwe witwa Christine, ubundi aza gushaka abandi babiri.

Uyu mugore mukuru avuga ko aba bacyeba be bose baje bamusanga mu rugo, akabakira nk’abagore bashya b’umugabo we, bakaba babanyeho mu bwubahane buzira uburyarya.

Umugabo we bamaranye imyaka 10, muri icyo gihe cyose nta kibi amuziho ndetse no kuba yaramushakiyeho abagore babiri, kuri we ntakibazo na gito abibonaho uretse abaturanyi bahora bamugaya.

Umugore wa kabiri witwa Aline, avuga ko Ombeni yaje kumurambagiza akamubwiza ukuri ko afite undi mugore ariko ko yifuza ko amubera uwa kabiri, na we akabyemera adaciye ku ruhande.

Uyu mugore wa kabiri umaranye imyaka irindwi n’uyu mugabo, bamaze kubyarana abana batatu baje biyongera kuri batanu b’umugore wa mbere.

Avuga ko uko ari abagore batatu bubahana kandi bagakundana, ati “Iyo abana banjye barwaye, umugore mukuru abitaho akabajyana kwa muganga nkuko abikorera abe, n’undi uwo ari we wese iyo agize ikibazo uri hafi muri twe ni we umwitaho.”

Uyu mugore uvuga ko umugabo wabo abakunda cyane ku buryo nta n’umwe arutisha undi, gusa ngo ikibazo kibakomereye ni ubukene ariko ubundi ibyishimo by’umuryango byo barabihorana.

Avuga ko buri mugore abyuka ajya gushakisha imibereho ubundi amahaho bacyuye bakayahuriza hamwe, bagatekera hamwe bagasangira nk’umuryango umwe.

Umugore wa gatatu witwa Tuma avuga ko ntakibazo na gito afite kuba abana n’umugabo we ndetse na bacyeba be babiri.

Gusa kuri uyu wa gatatu we afite umwihariko w’uburyo yashatswemo na Ombeni kuko yamubeshye ko ntawundi mugore agira ariko ageze iwe agasanga abandi babiri, bigeze aho na we aza kubyakira ndetse ubu yaramenyereye yanamenyeranye na bacyeba be.

Ombeni n’abagore be batatu
Bose uko ari batatu bamaze kubyarana abana 10

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Icyobo kiri ku mupaka w’u Rwanda na DRC cyahitanye umukorodoniye aba uwa gatatu ukiguyemo

Next Post

Kinshasa: Umusirikare wa FARDC uzongera kugaragara acaracara adafite uruhushya kazajya kamubaho

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Kinshasa: Umusirikare wa FARDC uzongera kugaragara acaracara adafite uruhushya kazajya kamubaho

Kinshasa: Umusirikare wa FARDC uzongera kugaragara acaracara adafite uruhushya kazajya kamubaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.