Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze ko yamukubise ingumi n’umwuko nyuma yo kumutuka ko ari imbwa.
Uyu mugabo ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, akekwaho gukora iki cyaha mu ijoro ryo ku ya 22 Mutarama 2026.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko iki cyaha cyabaye ahagana saa tatu kuri uriya munsi, mu Mudugudu wa Kadurumba, Akagari ka Munazi, Umurenge wa Save, mu Karere ka Gisagara.
Mu ibazwa ry’uyu mugabo, yavuze ko nyakwigendera yamukubise ingumi mu gahanga, akanamukubita ingumi ahantu hatandukanye, yarangiza akamusiga aho akagenda.
Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma yuko ibi bibaye, hari abaturage bahuruye, baje basanga umugore yamaze kwitaba Imana.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa rye, “Asobanura ko ko yabitewe n’umujinya w’uko yari amaze kumutuka ngo ni imbwa ubwo yari amubajije impamvu atatetse kandi yari yamusigiye amafaranga yo guhaha; abisabira imbabazi.”
Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, nk’uko giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RADIOTV10








