Umugabo uregwa kwica umugore we n’umwana we biturutse ku 1.000Frw yajyanywe mu ruhame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo ukekwaho kwicisha umuhoro umugore we n’umwana we aho yakoraga akazi k’izamu mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, ubwo umugore we yamwakaga 1 000 Frw, yajyanywe kuburanishirizwa mu ruhame ahabereye icyaha, asabirwa gufungwa burundu.

Ni icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya 22 Nzeri 2023 saa munani z’ijoro, aho uyu mugabo witwa Iradukunda Jean Bosco yishyikirizaga Sitasiyo ya Polisi ya Karenge nyuma yo kwica umugore we n’umwana we, anemerera uru rwego ko yabishe.

Izindi Nkuru

Urubanza rw’uyu mugabo rwabaye tariki 06 Ugushyingo 2023, mu Mugudugu wa Kanyangese mu Kagari ka Nyabubare mu Murenge wa Karenge, ahabereye iki cyaha mu ruhame, aho abaturage bo muri aka gace bari baje kumva imiburanishirize.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma, bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, burega uyu mugabo icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku busaheke, bwamusabiye gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo umugore w’uyu mugabo yajyaga kumwaka amafaranga igihumbi (1 000 Frw), yayamwimye bagatongana, ubundi agiye gutaha aramutemagura n’umuhoro, ahita yitaba Imana.

Buvuga kandi ko ubwo uyu mugabo yatemaguraga umugore, umwana we yari yaryamishije hafi aho, yarize, na we agahita amutema, na we ahita yitaba Imana.

Ni urubanza rwahise rupfundikirwa, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwanzuye ko ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 23 Ugushyingo 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru