Ntibumva impamvu abayobozi babijundika kuko batanze amakuru kandi Itegeko Nshinga riribemerera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu binubira abayobozi babahoza ku nkeke kubera kuvugana n’itangazamakuru, nyamara Itegeko Nshinga riha abaturage uburenganzira n’ubwisanzure mu gutanga amakuru.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Bushengo mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu, avuga ko yigeze kumara igihe kinini avugira mu matamatama ku kibazo cya mugenzi wabo wimuwe ku musozi wa Rubavu ariko kugeza ubu akaba agisembera nyuma y’uko isambu ye itejwe cyamunara mu buryo avuga ko atazi.

Izindi Nkuru

Uyu muturage avuga ko nyuma yo gufata umwanzuro wo kuvugana na RADIOTV10, byaje kumugiraho ingaruka ku buryo byageze aho akumva ko atazongera kuvugana n’itangazamakuru.

Ati “Hano muri uyu Mudugudu twirinda kuvuga, n’amezi abiri, atatu agomba gushira ntararyama ngo nsinzire neza ndi kuvuga ngo n’ubundi baraza kunshaka.”

Ni mu gihe Umukuru w’uyu Mudugudu wa Bushengo, Uwimana Colette abitera utwatsi, ariko mu bisobanuro bye humvikanamo ko uwemerewe gutanga ibitekerezo ari uvuga ibimunezeza gusa.

Ati “Ibyo nta kuri kurimo usibye ba bandi bitwikira akumva ko ashobora kuvuga ibidakwiye, bya bindi bijyanye no gusebya ako gace atuyemo cyangwa se agasebya ubuyobozi.”

Undi muturage, avuga ko umuntu wese uvuganye n’itangazamakuru, agaragaza ibibabangamiye, abura amahoro, kuko abayobozi mu nzego z’ibanze, babareba nabi.

Ati “Umukuru w’Isibo yaraje ashaka kumfata ngo ankubite ngo namwandaritse kuri televiziyo, ngo ubwo ashatse yanshyiraho dosiye ngo nanjye nkajya kurya impungure, naratashye abaturanyi barambwira ngo wagize amahirwe wagenda ngo baba bagukubitiye hano bitewe ngo n’amakuru watanze ejo, nyuma mpura na mudugudu ati ‘mada’, ngo ‘uzicuza impamvu wagiye kuvugira ku itangazamakuru’.”

Uyu muturage akomeza agira ati “Ubu mfite ubwoba sindi kuryama ngo nsinzire ndikwishinganisha.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko nta muturage ukwiye kuzira kuba yatanze amakuru, yaba ari ashima ibimeze neza cyangwa anenga ibitagenda.

Ati “Iyo umuturage atanze amakuru y’ibitagenda ni uburenganzira bwe ndetse ni n’inshingano ye, umuyobozi rero wamuhohotera kubera ko yatanze amakuru, sinzi niba ndibumwite n’umuyobozi uwo nta muyobozi urimo.”
Guverineri Dushimimana Lambert akomeza avuga ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bagaragaweho ayo makosa, bagiye babibazwa ndetse bamwe bagakurwa mu nshingano.

Ati “Iyo dusuye abaturage barabitubwira, iyo tuganira mu nteko barabitubwira, akenshi abo bayobozi tubasaba kwisubiraho, iyo batisubiyeho rero nta n’undi muti ubwo inshingano ziba zabananiye.”

Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, mu ngingo yaryo ya 38 harimo ko ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru bwemewe kandi bwubahirizwa na Leta.

INKURU MU MASHUSHO

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yasabye abayobozi kutareba nabi abatanze amakuru y’ibitagenda

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. J d says:

    Umuntu wese ukora arakosa ibyo birasanzwe sinumva rero ko igihe cyose yakumva ko bahoro bamuvugaho ibyiza gusa Kandi buriya no kuvuga ibatagenda birafasha kuko umenya aho wongera imbaraga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru