Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ntibumva impamvu abayobozi babijundika kuko batanze amakuru kandi Itegeko Nshinga riribemerera

radiotv10by radiotv10
09/11/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Ntibumva impamvu abayobozi babijundika kuko batanze amakuru kandi Itegeko Nshinga riribemerera
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu binubira abayobozi babahoza ku nkeke kubera kuvugana n’itangazamakuru, nyamara Itegeko Nshinga riha abaturage uburenganzira n’ubwisanzure mu gutanga amakuru.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Bushengo mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu, avuga ko yigeze kumara igihe kinini avugira mu matamatama ku kibazo cya mugenzi wabo wimuwe ku musozi wa Rubavu ariko kugeza ubu akaba agisembera nyuma y’uko isambu ye itejwe cyamunara mu buryo avuga ko atazi.

Uyu muturage avuga ko nyuma yo gufata umwanzuro wo kuvugana na RADIOTV10, byaje kumugiraho ingaruka ku buryo byageze aho akumva ko atazongera kuvugana n’itangazamakuru.

Ati “Hano muri uyu Mudugudu twirinda kuvuga, n’amezi abiri, atatu agomba gushira ntararyama ngo nsinzire neza ndi kuvuga ngo n’ubundi baraza kunshaka.”

Ni mu gihe Umukuru w’uyu Mudugudu wa Bushengo, Uwimana Colette abitera utwatsi, ariko mu bisobanuro bye humvikanamo ko uwemerewe gutanga ibitekerezo ari uvuga ibimunezeza gusa.

Ati “Ibyo nta kuri kurimo usibye ba bandi bitwikira akumva ko ashobora kuvuga ibidakwiye, bya bindi bijyanye no gusebya ako gace atuyemo cyangwa se agasebya ubuyobozi.”

Undi muturage, avuga ko umuntu wese uvuganye n’itangazamakuru, agaragaza ibibabangamiye, abura amahoro, kuko abayobozi mu nzego z’ibanze, babareba nabi.

Ati “Umukuru w’Isibo yaraje ashaka kumfata ngo ankubite ngo namwandaritse kuri televiziyo, ngo ubwo ashatse yanshyiraho dosiye ngo nanjye nkajya kurya impungure, naratashye abaturanyi barambwira ngo wagize amahirwe wagenda ngo baba bagukubitiye hano bitewe ngo n’amakuru watanze ejo, nyuma mpura na mudugudu ati ‘mada’, ngo ‘uzicuza impamvu wagiye kuvugira ku itangazamakuru’.”

Uyu muturage akomeza agira ati “Ubu mfite ubwoba sindi kuryama ngo nsinzire ndikwishinganisha.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko nta muturage ukwiye kuzira kuba yatanze amakuru, yaba ari ashima ibimeze neza cyangwa anenga ibitagenda.

Ati “Iyo umuturage atanze amakuru y’ibitagenda ni uburenganzira bwe ndetse ni n’inshingano ye, umuyobozi rero wamuhohotera kubera ko yatanze amakuru, sinzi niba ndibumwite n’umuyobozi uwo nta muyobozi urimo.”
Guverineri Dushimimana Lambert akomeza avuga ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bagaragaweho ayo makosa, bagiye babibazwa ndetse bamwe bagakurwa mu nshingano.

Ati “Iyo dusuye abaturage barabitubwira, iyo tuganira mu nteko barabitubwira, akenshi abo bayobozi tubasaba kwisubiraho, iyo batisubiyeho rero nta n’undi muti ubwo inshingano ziba zabananiye.”

Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, mu ngingo yaryo ya 38 harimo ko ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru bwemewe kandi bwubahirizwa na Leta.

INKURU MU MASHUSHO

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yasabye abayobozi kutareba nabi abatanze amakuru y’ibitagenda

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. J d says:
    2 years ago

    Umuntu wese ukora arakosa ibyo birasanzwe sinumva rero ko igihe cyose yakumva ko bahoro bamuvugaho ibyiza gusa Kandi buriya no kuvuga ibatagenda birafasha kuko umenya aho wongera imbaraga

    Reply

Leave a Reply to J d Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − twelve =

Previous Post

Umugabo uregwa kwica umugore we n’umwana we biturutse ku 1.000Frw yajyanywe mu ruhame

Next Post

Kuki America na Loni bahamagaye Perezida Kagame baganira ku bya Congo?- Icyo umusesenguzi abibonamo

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki America na Loni bahamagaye Perezida Kagame baganira ku bya Congo?- Icyo umusesenguzi abibonamo

Kuki America na Loni bahamagaye Perezida Kagame baganira ku bya Congo?- Icyo umusesenguzi abibonamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.