Umugabo wari mu gikorwa cyo mu buriri yaryohewe biramurenga ahita apfa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gace kitwa Broadway Lodgings i Kawangware muri Kenya haravugwa umugabo wapfuye ari mu gikorwa cyo mu buriri kubera kwishima cyane ibineneza bikamurenga bituma umutima we uhagarara.

Uyu mugabo witwa Erastus Madzomba w’imyaka 42 y’amavuko yitabye Imana ku wa Gatatu w’iki cyumweru azize iki gikorwa gisanzwe kizwiho ibyishimo byizihira abakirimo.

Izindi Nkuru

Ubwo yari aryamanye n’umukunzi we witwa Elgar Namusia, ngo yageze aho umutima urahagarara bari muri iki gikorwa cyo guha ibyishimo umubiri.

Amakuru avuga ko aba bombi nta gihe kinini bari bamaranye bakundana kuko bamaze ibyumweru bibiri gusa.

Umwe mu bakurikiranye iby’iyi nkuru, yatangaje ko abapolisi bagiye muri iyo nyubako bagasanga uyu mugabo ibye byarangiye

Icyakora Polisi yo muri kariya gace yahise ijyana uyu mubiri kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamuhitanye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru