Umugabo w’i Rulindo yahamijwe kwica umugore we akatirwa gufungwa imyaka 25

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Murenge Shyorongi mu Karere ka Rulindo, wari ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka, yabihamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rumukatira gufungwa imyaka 25.

Iki cyaha cyakozwe na Ayindemeye Jean Marie Vianney utuye mu Mudugudu wa Gisiza mu Kagari ka  Bugaragara, mu Murenge wa Shorongi, cyakorewe muri aka gace tariki 04 Werurwe 2022.

Izindi Nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwaburanishije uru rubamza tariki 08 Mata 2022, rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2022 mu ruhame imbere y’abaturage bo mu Murenge wa Shyorongi.

Uregwa yaburanye yemera icyaha netse akanagisabira imbabazi, ari na byo byatumye Urukiko rwemeza ko hari impamvu nyoroshyacyaha, rumukatira igifungo cy’imyaka 25 mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bwashinjaga uyu Ayindemeye Jean Marie Vianney, bwavuze ko yishe umugore we mu gihe muri uru rugo hari hamaze iminsi hasanzwe hari amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Tariki 04 Werurwe 2022, uyu mugabo na nyakwigendera bari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, bagiranye amakimbirane ashingiye ku ifoto yari ku ikarita y’ubwisungane y’umwana wabo, akamukubita intebe y’igiti ndetse n’isuka akamwica.

Uwahamijwe icyaha na we yemereye Urukiko ko yishe nyakwigendera ariko ko yabitewe n’umujinya mwinshi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru