Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo wiyemerera ko yishe umugore we yahaye Urukiko icyifuzo gihabanye n’ibyo asabirwa

radiotv10by radiotv10
22/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga ukurikiranyweho kwica umugore we amunigishije umusego, na we akaba yiyemerera icyaha, yasabye Urukiko kumurekura agakurikiranwa ari hanze, kugira ngo ajye kwita ku bana yasigiwe na nyakwigendera bari barabyaranye, mu gihe Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu.

Uyu mugabo witwa Emmanuel akurikiranyweho kwica umugore we Nathalie babanaga mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye, ari na ho uru rubanza rwabereye mu ruhame mu Mudugudu wa Rugarama.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bushingiraho buvuga ko uregwa yishe nyakwigendera abigambiriye, bwavuze ko yabanje kumukubita ku gikuta yarangiza akamuniga kugeza ashizemo umwuka.

Uregwa kandi, mu mabazwa yo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yarwemereye ko yabanje gukubita nyakwigendera ku gikuta, ndetse ibizamini byakorewe umurambo bikaba byaragaragaje ko yapfuye nyuma yo kuvunika igufwa rifata amenyo.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo butange icyifuzo cyabwo bwasabye Urukiko kuzahamya uregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rukamuhanisha gufungwa burundu.

Uregwa ahawe umwanya ngo avuge, yemeye ko yishe umugore we koko, ariko ko atabikoze biturutse ku bushake, ahubwo ko byatewe n’ubushyamirane bwabayeho ubwo batahuzaga mu biganiro bariho bagirana ubwo bateguraga ibirori byo gusoza amashuri by’umwe mu bo mu muryango w’uyu mugabo.

Uregwa avuga ko we n’umugore we bafatanye, bakagundagurana akaza kwikubita ku gikuta, ubundi akikubita ku buriri agacika intege kugeza ashizemo umwuka.

Uyu mugabo uregwa kwica umugore we, yasabye Urukiko ko rwamurekura akajya kwita ku bana batatu yabyaranye na nyakwigendera, ngo kuko badafite ubitaho.

Urukiko rwaburanishije uru rubanza, rwahise rurupfundikira, rwanzura ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 04 Gashyantare 2025.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 18 =

Previous Post

Uko byagenze ngo haraswe babiri bakekwagaho gusambanya umuturage bakanamwica urubozo

Next Post

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Türkiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Türkiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Türkiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.