Umugore wo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze ukekwaho gushyira ku ngoyi umwana we akamuboha amaboko, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje amakuru yo guta muri yombi uyu mugore wari uri gushakishwa nyuma yo gukekwaho kuboha umwana basanze mu nzu aboshye amaboko aboheye inyuma.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mugore ubu acumbikiwe kuri station ya Cyuve mu Karere ka Musanze, akaba ari gukorerwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Dr Murangira yaboneyeho guha ubutumwa ababyeyi baha abana babo ibihano bikomeye nk’ibi ko amategeko abateganyiriza ibihano bikomeye.
Yagize ati “Umuwana agomba kubahwa, ibihano nk’ibi bigizwe n’ibikorwa by’iyicarubozo ntibikwiriye gukorerwa ikiremwa muntu.”
Itegeko riteganya ko umuntu uhamijwe icyaha cyo gukora iyicarubozi, ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25.
Dr Murangira avuga ko yaba ababyeyi ndetse n’abandi bose ko bagomba kubaha no kurengera abana, akaboneraho kwihanangiriza ababangamira uburenganzira bwabo ko “uwo ari we wese uzatanga ibihano ku mwana bimubuza uburenganzira bwe cyangwa bimwangiza, atazihanganirwa.”
RADIOTV10