Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi muryango, aho bivugwa ko yabitewe no kuba yarafashe umwenda muri banki atabyumvikanyeho n’umugabo bashakaga kwivugana.
Uyu mugore w’imyaka 41 y’amavuko, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, nyuma yuko ruburijemo uyu mugambi yari gukorana n’undi mugabo w’imyaka 36 ndetse n’umugore we w’imyaka 34.
Ni mu gihe ibi byabaye tariki 27 z’ukwezi gushize kwa Kamena 2025, mu Mudugudu wa Kitarimwa mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba, aho uyu muryango utuye.
Aba uko ari batatu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi ndetse bakaba baramaze gukorerwa dosiye ikaba yaranashyikirijwe Ubushinjacyaha mu cyumweru gishize.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko uyu mugambi watahuwe mu n’uru Rwego muri gahunda yarwo yo gutahura ibyaha nk’ibi biba biri gutegurwa.
Dr Murangira avuga ko uyu mugore washakaga kwicisha umugabo we, basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku kibazo bagiranye mu muryango wabo.
Yagize ati “Ayo makimbirane ashingiye ku kuba umugore yarafashe inguzanyo muri banki atabyumvikanye n’umugabo we.”
Amakuru avuga ko uyu mugore wari waracuze umugambi wo kwicisha umugabo we bigatahurwa atarabigeraho, yari yaremeye kuzaha uyu mugabo n’umugore we ibihumbi 500 Frw.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 20: Gucura umugambi wo gukora icyaha
Gucura umugambi wo gukora icyaha ni ubwumvikane hagati y’abantu babiri (2) cyangwa benshi bugamije gukora icyaha cyakorwa n’umwe cyangwa benshi muri bo.
Gucura umugambi wo gukora icyaha bihanishwa igihano giteganyirijwe icyaha cyacuriwe umugambi.
Umuntu wese uri mu mugambi wo gutegura, akabimenyesha ubutegetsi bw’igihugu, inzego z’ubutabera cyangwa iz’umutekano, ko hategurwa ibyaha, akabumenyesha n’amazina y’abagome n’ay’ibyitso byabo, asonerwa igihano giteganyirijwe icyaha cyo gucura umugambi mu gihe ibyo abikoze mbere y’uko icyaha gicurirwa umugambi gikorwa.
RADIOTV10