Thursday, February 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuhanda wihariye wagenewe gukorerwamo siporo mu Mujyi wa Kigali ugiye gufungwa by’agateganyo

radiotv10by radiotv10
19/02/2026
in MU RWANDA
0
Umuhanda wihariye wagenewe gukorerwamo siporo mu Mujyi wa Kigali ugiye gufungwa by’agateganyo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inzira yihariye y’abakora imyitozo ngororamubiri yo kwiruka no kugenda n’amaguru iherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, igiye kuba ifunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi irindwi.

Itangazo rivuga ku ifungwa ry’uyu muhanda, ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 19 Gashyantare, “bumenyesha abakoresha inzira yihariye y’abakora siporo yo kwiruka no kugenda n’amaguru izengurutse ikibuga cya Golf cya Nyarutarama ko, guhera ku wa Catanu tariki ya 20/02/2026 kugeza ku wa Catanu tariki ya 27/02/2026, izaba ifunze by’agateganyo.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, buvuga ko iyi nzira izaba ifunze muri kiriya gihe cy’icyumweru “kubera imirimo yo kuyisana izaba iri gukorwa”

Ifungwa ry’iyi nzira rizakorwa mu byiciro, aho kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 23 Gashyantare hazafungwa igice gihera ku Kiyaga cya Golf ya Nyarutarama kikagera kuri SoS.

Ni mu gihe guhera tariki ya 24 kugeza ku ya 27 Gashyantare 2026 hazafungwa igice gihera kuri SoS kugera kuri TV1.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bukavuga ko abasanzwe bakoresha iyi nzira bakora imyitozo ngororamubiri “muri icyo gihe, baragirwa inama yo kwifashisha igice kizaba gifunguye cyangwa gukoresha inzira yatunganyijwe yo kuri round-about ya Kimihurura hafi ya Primature.”

Uyu muhanda urimo tapi wubatswe mu mwaka wa 2023 mu rwego rwo gufasha abantu kubona aho bakorera siporo byumwihariko iyo kwiruka ku maguru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − two =

Previous Post

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Related Posts

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

by radiotv10
19/02/2026
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Howo yari irimo abakozi bari mu mirimo yo gusana umuhanda, yakoreye impanuka mu Murenge wa...

Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Kigali: Umugore ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yisobanuye avuga ko ari we wabimusabye

by radiotv10
19/02/2026
0

Umugore w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 inshuro ebyiri...

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

by radiotv10
19/02/2026
0

Leta y’u Rwanda iravuga ko iri muri gahunda yo kugabanya imidugudu yo guturamo iri hirya no hino mu Gihugu, ikava...

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

by radiotv10
19/02/2026
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, haravugwa ikibazo cy’umusore ushinja umukobwa ko yamuhaye ibihumbi 50 Frw ngo baryamane,...

The hidden pressure young people face in their careers

The hidden pressure young people face in their careers

by radiotv10
19/02/2026
0

Career pressure is something many young people feel but don’t always talk about. It is the silent weight of expectations...

IZIHERUKA

Umuhanda wihariye wagenewe gukorerwamo siporo mu Mujyi wa Kigali ugiye gufungwa by’agateganyo
MU RWANDA

Umuhanda wihariye wagenewe gukorerwamo siporo mu Mujyi wa Kigali ugiye gufungwa by’agateganyo

by radiotv10
19/02/2026
0

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

19/02/2026
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Kigali: Umugore ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yisobanuye avuga ko ari we wabimusabye

19/02/2026
Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

19/02/2026
Ibivugwa ku ifatwa ry’abanyamakuru batatu bafungiwe muri Minisiteri i Burundi

Ibivugwa ku ifatwa ry’abanyamakuru batatu bafungiwe muri Minisiteri i Burundi

19/02/2026
Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

19/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanda wihariye wagenewe gukorerwamo siporo mu Mujyi wa Kigali ugiye gufungwa by’agateganyo

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Kigali: Umugore ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yisobanuye avuga ko ari we wabimusabye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.