Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yahaye umugore we imodoka y’akataraboneka amubwira amagambo aryohereyeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yageneye ubutumwa bw’urukundo umugore we bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, anagaragaza ko yamuhaye impano y’imodoka y’akataraboneka.

Ni isabukuru bizihije ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, aho bakoreye ibirori mu rugo rwabo bari kumwe n’abana babo babiri.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri iki Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2023, Bruce Melodie yongeye gushimangira urwo akunda umufasha we.

Yagize ati “Ejo [ku wa Gatandatu] nishimiye umugore w’agatangaza nihebeye wambereye byose mu bikomeye n’ibyoroheje.”

Amafoto aherekeje ubu butumwa, agaragaza ko Bruce Melodie yahaye umugore we impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota igezweho.

Mu butumwa bwe akomeza agira ati “Urabikwiye, ngufitiye akantu gato ko gutuma uyu munsi wawe uba uwihariye. Isabukuru nziza nanone mukundwa.”

Mu kwezi gushize kandi Bruce Melodie yari yageneye umugore we ubutumwa bw’urukundo na bwo yari yifashishije ifoto bari kumwe, yazamuye amarangamutima ya benshi kubera uburyo bari bafatanye bigaragaza ko bakundana urukundo ruhebuje.

Icyo gihe bwo yari yagize ati “Kuri njye birahagije kwizera ko njye nawe tukiriho aka kanya. Uwantwaye ubusore mugabiye n’ubusaza.”

Yamuhaye impano y’imodoka

Ibi birori babikoranye n’abana babo

Byari ibyishimo gusa gusa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru