Tumenye ikihishe inyuma y’ifoto ya Bruce Melodie n’umugore we yavugishije benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ifoto ya Bruce Melodie n’umugore we, iherutse kujya hanze ikagarukwaho na benshi, twamenye icyatumye uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda ayishyira hanze.

Mu cyumweru gishize, umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umugore we amuri mu mugongo amufashe mu gituza yanyujije amaboko mu kwaha kwe.

Izindi Nkuru

Bruce Melodie yaherekesheje iyi foto ubutumwa bugira buti “Kuri njye birahagije kwizera ko njye nawe tukiriho aka kanya. Uwantwaye ubusore mugabiye n’ubusaza.”

Ni ifoto yatanzweho ibitekerezo byinshi bamwe bashimira uyu muhanzi urukundo akunda umugore we ndetse n’amagambo amutuye, akaba anamugaragaje bwa mbere.

Bruce Melodie n’umugore we Catherine bafitane abana babiri b’abakobwa, bamaze imyaka irindwi babana kuko babanjye kuva muri 2015, ariko bakaba bamaze imyaka irenga 10 bakundana kuko na mbere yuko babana bari inshuti magara.

Uyu muhanzi udakunze kugaragaza umugore we, twaje kumenya impamvu yatumye akora iki gikorwa cyashimwe na benshi.

Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, avuga ko umugore wa Bruce Melodie yari amaze igihe arwaye bikomeye.

Uwaduhaye amakuru, yavuze ko Catherine [umugore wa Bruce Melodie] yanagiye kwivuriza mu Buhindi ndetse bikaza gukurikirwa n’amakuru y’ibihuha menshi yavugaga ku mubano we n’umugabo we utari wifashe neza.

Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Nyuma yuko rero umugore we aje gukira, ntakindi Bruce Melodie yari gukora, aravuga ati ‘reka mukorere ikintu kimwereka ko mukunda’ arangije aramupositinga. Ni na bwo bwa mbere Melodie yamupositinze.”

Ubu burwayi bw’umugore wa Bruce Melodie butamenyekanye, buri mu byatumye mu minsi ishize atagaragara mu bikorwa byinshi bya muzika ye dore ko nk’indirimbo ya Funga Macho, atigeze akora ibikorwa byinshi byo kuyamamaza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru