Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda bwa mbere muri America yakiranywe urugwiro anacungirwa umutekano bidasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Bruce Melodie wagiye muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagaragaje ibyishimo byo kuba yageze muri iki Gihugu amahoro, aho yagaragaye yakiranwa urugwiro rwinshi ku kibuga cy’indege.

Bruce Melodie wafashe rutemikirere ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, yavuze ko ari ubwa mbere agiye muri Leta Zunze Ubumwe za America, kandi ko yumva igihe cyari kigeze ngo ajyeyo kuko ari bwo afite ibikorwa bituma yerecyezayo.

Izindi Nkuru

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda muri iki gihe, agiye muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho azaririmba mu bitaramo binyuranye birimo n’ibyo azahuriramo n’abahanzi b’ibirangirire ku Isi, nka Shaggy baherutse no gukorana indirimbo, Usher na Ludacris.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Bruce Melodie yagaragaje ageze muri iki Gihugu cya USA, aho ku Kibuga cy’indege yakirwa n’abarimo ureberera inyungu ze uzwi nka Coach Gael usanzwe aba muri iki Gihugu.

Muri aya mashusho kandi, Bruce Melodie agaragara yakirwa n’uwo bigaragara ko ashinzwe umutekano, umukingurira imodoka y’akataraboneka, ari na yo imukura ku kibuga cy’indege imwerecyeza aho acumbika.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe agiye kurira rutemikirere, yavuze ko ubu ari bwo agiye muri USA kuko ari bwo afite ibikorwa bifatika ajyanyeyo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru