Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi uzwi mu karere ari kubaka umusigiti wo gusengeramo

radiotv10by radiotv10
03/03/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi uzwi mu karere ari kubaka umusigiti wo gusengeramo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, yagaragaje ko ari kubaka umusigiti mu gace k’icyaro akomokamo, nyuma yo kuvuga ko yakuze ahabona ikibazo cyo kubura aho we n’abaturanyi basengera.

Ni mu mashusho yashyizwe hanze n’uyu muhanzi, agaragaza Umusigiti ari kubakisha mu gace k’icyaro cy’iwabo aho akomoka.

Harmonize, yatanze ubuhamya bw’ibihe byashize ubwo yari ari mu nzu itunganya umuziki ya WCB Wasafi iyobowe n’umuhanzi Diamond Platnumz, aho yavuze ko yigeze kuganira na Diamond amubwira ikibazo gikomeye mu gace k’iwabo, aho abaturage bakeneye aho gusengera (Umusigiti).

Uyu muhanzi yavuze ko Diamond yemeye gutanga amafaranga yo gutangiza umushinga wo kubaka umusigiti uzajya ufasha abaturage kubona aho basengera.

Nyuma yaho, habaye ikibazo hagati ya Harmonize na Diamond, nk’uko Harmonize abivuga ati “Shitani yaje hagati yacu”, bituma Harmonize atandukana na WCB, ndetse umushinga wo kubaka urwo rusengero icyo gihe wahuye n’ikibazo cyo kudindira kubera kubura amafaranga yo gukomeza ibikorwa by’uwo mushinga.

Harmonize yafashe icyemezo cyo guha uru rusengero izina rya ‘Masjid Naseeb’, izina rifitanye isano n’izina ry’umuhanzi Diamond Platnumz (Naseeb Abdul).

Harmonize yavuze ko yishimiye ko yagiye agira ubushobozi bwo kongera guhemba abakozi bari kubaka uri rusengero, ndetse ko yatanze amafaranga yose azakenerwa kugira ngo umushinga wose uzarangire.

Umuhanzi Harmonize uri mu bagezweho mu karere
Yagaragaje umusigiti ari kubakisha

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Urujijo ku misanzu bamaze imyaka itatu bishyura muri gahunda bashishikarijwe ko ibafitiye akamaro

Next Post

Umuryango Ibuka wunamiye uwari uwukuriye mu Buholandi witabye Imana

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuryango Ibuka wunamiye uwari uwukuriye mu Buholandi witabye Imana

Umuryango Ibuka wunamiye uwari uwukuriye mu Buholandi witabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.