Saturday, October 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umuhanzi waririmbye mu itsinda ryamamaye ku Isi yapfuye urupfu rutunguranye

radiotv10by radiotv10
17/10/2024
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi waririmbye mu itsinda ryamamaye ku Isi yapfuye urupfu rutunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuririmbyi Liam Payne wahoze mu itsinda rya muzika rya One Direction, yitabye Imana ahanutse ku nyubako ya etaje ya Hoteli yo muri Argentina yari acumbitsemo.

Uyu muririmbyi w’Umwongereza Liam Payne, yitabye Imana ku myaka 31 kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira, ubwo yari muri hoteli iherereye muri Buenos Aires muri Argentina.

Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi yo muri Buenos Aires, rivuga ko nyakwigendera yapfuye yikubise hasi aturutse ku igorofa ya gatatu muri Hoteli ya Casa Sur Hotel, akaba “yazize ibikomere bikomeye” nk’uko byanemejwe n’abaganga bakoze isuzuma ku rupfu rwe.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Umutekano muri Buenos Aires, Pablo Policicchio, yabwiye Ibiro Ntaramakuru Associated Press ko Payne “yasimbutse avuye ku rubaraza rw’icyumva cye” ndetse Polisi ikihutira kuhagera nyuma yo gutabazwa, saa kumi n’imwe z’umugoroba zo muri aka gace.

Yavuze ko ibi byabaye nyuma yuko hari utabaje avuga ko “hari umuntu ufite umujinya ushobora kuba yanyoye ibiyobyabwenge n’ibisindisha.”

Umuyobozi w’iyi Hoteli yumvise kandi ijwi ry’uwahamagaye ku murongo wa telefone ya Hoteli, avuga ko hari “umuntu ucumbitse muri iyi hoteli warenzwe n’ibiyobyabwenge n’inzoga, uri kumerangura ibintu mu cyumba, rero mwohereze umuntu.”

Nyakwigendera Liam Payne, ni umwe mu bari bagize itsinda ‘One Direction’ ryamamaye ku Isi, kuva muri za 2010, kugeza muri 2015 ubwo abari barigize batangiraga kuririmba ku giti cyabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 9 =

Previous Post

Sudani y’Epfo: Abasirikare b’u Rwanda beretse abakobwa uburyo bakwirwanaho igihe hari ubenderejeho

Next Post

Volleyball: Menya amaraso mashya yongewe mu makipe ya Polisi y’u Rwanda

Related Posts

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

by radiotv10
25/10/2025
0

Nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde”...

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

by radiotv10
25/10/2025
0

Weekends are a time to relax, socialize, and enjoy the fruits of your hard work. But for many young professionals,...

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ uherutse gufungurwa nyuma yo guhamywa icyaha cyo guhoza ku nkeke...

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)

by radiotv10
24/10/2025
0

Kigali, Rwanda, the weekend is here, and Kigali is ready to shine! From laughter-filled comedy shows to rooftop parties, Amapiano...

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Umuhanzikazi Marina yavuze ko gukorana indirimbo na Riderman byahoze ari inzozi ze, ariko byatwaye imyaka hafi umunani kugira ngo zibe...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA
FOOTBALL

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Volleyball: Menya amaraso mashya yongewe mu makipe ya Polisi y’u Rwanda

Volleyball: Menya amaraso mashya yongewe mu makipe ya Polisi y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.