Umuhanzi w’ikirangirire mu karere yavuze icyamunyuze mu kiganiro yagiranye na Perezida Museveni

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi umaze kubaka izina mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Eddy Kenzo, wahuye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze icyamushimishije mu biganiro bagiranye.

Eddy Kenzo yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, agaragaza ko yahuye na Perezida Museveni bakagirana ibiganiro.

Izindi Nkuru

Ni ibiganiro byagarutse ku guteza imbere inganda ndangamuco zirimo umuziki, by’umwihariko ku bijyanye n’itegeko rirengera uburenganzira bw’umuhanzi ku by’umutungo kamere.

Eddy Kenzo yavuze ko yaganiriye na Perezida Museveni ku bigomba kwihutirwa gukosorwa mu itegeko rigena uburenganzira bw’umuhanzi ku mutungo we no kurinda ko habaho kwiganwa, ryashyizweho muri 2006.

Ati “Byari ibiganiro byiza yasezeranyije ko agiye gukurikirana iby’iki kibazo ndetse hakanashyirwa mu bikorwa iby’ingenzi byihutirwa.”

Eddy Kenzo yakomeje agira ati “Yemeye kandi ubusabe bwanjye bwo kwitabira inama yo kumumurikira ubuyobozi bwa Uganda National Musicians Federation [ishyirahamwe ry’Abahanzi] n’uburyo dkomeje kubaka umuziki utagira uwo uheza kandi mwiza.”

Kate G. NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru