Umuhanzi Yverry yatereye ivi umukunzi we mu gikorwa cyari giherekejwe n’indirimbo ye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi uzwiho guhoza no kuririmba indirimbo z’urukundo, Yverry  yahamije urwo akunda Uwase Vanessa, yemera guca bugufi ashinga ivi hasi amwambika impeta amusaba kuzamubera umugore.

Rugamba Yves uzwi nka Yverry yambitse impeta umukunzi we kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022 mu muhango wari unogeye ijisho.

Izindi Nkuru

Iki gikorwa cyabereye ahantu hari hatatse bidasanzwe, cyari giherekejwe n’akaririmbo gatuje k’uyu muhanzi gafitanye isano n’iki gikorwa yitwa Nkuko njya mbirota.

Iyi ndirimbo hari aho igira iti uwo munsi umenya nzanarira, ubwo nzakubita ivi hasi imbere yImana nabantu nkwambika impeta nkuko njya mbirota.

Muri uyu muhango ubwo iyi ndirimbo yari igeze kuri uyu murongo, ni bwo Yverry yashinze ivi hasi ahita yambika impeta umukunzi we na we wagaragazaga akanyamuneza.

Byari ibyishimo kuri bombi
Bishimiye iyi ntambwe bateye

Ubu bagiye kwitegura indi mihango

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru