Thursday, September 12, 2024

Umuhanzikazi nyarwanda yazamuye impaka kubera ifoto yishyiriye hanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Marina yatunguye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ashyira hanze ifoto bamwe babonye nk’irimo inzongamubiri ndetse ntibabihishira barabigaragaza, mu gihe hari n’ababonye ntacyo itwaye.

Ni ifoto uyu muhanzikazi Marina yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ubwo yiyifurizaga isabukuru nziza y’amavuko.

Imwe muri aya mafoto yashyizweho na Marina, imugaragaza yambaye akenda k’imbere ko mu bwoko bwambarwa n’abagiye koga mu bwogero, arangije ashyiraho ubutumwa agira ati “Isabukuru nziza kuri njye, nishimiye paji nshya y’ubuzima bwanjye.”

Abatanze ibitekerezo kuri aya mafoto, bamwe bungagamo bamwifuriza isabukuru nziza, mu gihe hari n’abagaragaje ko batunguwe n’iyi foto yari yambaye akenda k’imbere.

Uwitwa Flora yagize ati “Cyangwa wasaze? Ubwo busa wambaye koko mbega wowe, isabukuru nziza ariko ntugakabye.” Marina na we yahise amusubiza agira ati Reba neza ntabwo nambaye ubusa, ni ba [ashaka kuvuga utwenda dufashe].”

Ifoto ya Marina yazamuye impaka

Uwitwa Uwumukiza Francoise we yagize ati “Njyewe mbona n’udutafari tugaragara ariko niba ari Ba ubwo na yo n’inzungu.”

Ni mu gihe hari n’abavugaga ko yambaye neza, aho n’uwirwa Raissa Umurisa yagize ati “Ubusa se ububonye he? Ko wumva ari ubusa yabwambaye ate?”

Marina uri mu bahanzikazi bafite abakunzi benshi mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo zinyuranye zirimo izagiye zikundwa na benshi, aho iyo aheruka gusohora yitwa ‘Mon bébé’.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist