Thursday, September 12, 2024

Umuhanzikazi wagaragaye mu ndirimbo iri mu zigezweho ku Isi ategerejwe mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Siphesihle Nkosi uzwi nka Chley wamamaye muri RMX y’indirimbo ‘Komasava’ iri mu zigezweho muri iyi minsi, agiye gutaramira Abaturarwanda.

Chley ni umuhanzi ugaragara mu ndirimbo yasubiwemo ya ‘Komasava’ yahuriyemo n’ abahanzi b’ibyamamare nka Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Jason Derulo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Ameriaa, na Khalil Harrison.

Uyu muhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, azakorera igitaramo mu Rwanda, kizabera mu Mujyi wa Kigali, tariki 09 Kanama 2024.

Iki gitaramo kiri ku rutonde rw’ibindi bitaramo afite agiye gukorera mu Bihugu binyuranye ku Isi, aho agiye gukora ibyo yise ‘International tour’.

Ibi bitaramo bya Chley agiye gukorera mu gikorwa yise ‘International Tour’ yabitangiriye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu ku wa 03 Kanama 2024.

Chley yatangiye umuziki we wo mu njyana y’Amapiano muri 2021, mu Gihugu avukamo cya Afurika y’Epfo ari na ho yahuriye n’ abahanzi bakomeye bakamufasha kuzamuka mu njyana y’Amapiano.

Noella AKIMANA ISIMBI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist