Umuhanzikazi Emoseh Khamofu uzwi nka Bloody Civilian wo muri Nigeria, nyuma y’amasaha macye atangaje ko ari umwe mu baryamana n’abo bahuje igitsina, yahise yisubiraho, avuga ko “byari imikino.”
Hirya y’ejo hashize tariki 25 Mutarama 2025, uyu muhanzikazi Bloody Civilian, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yivugiye ubwe ko ari umutunganyi.
Muri ubu butumwa bwazamuye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria ndetse no ku Isi hose, Bloody Civilian yari yagize ati “Ndi umutinganyi koko. Ntabwo nshobora kubihisha ukundi.”
Ibi byateje impaka zitandukanye, bamwe bashima ubutwari bwe bwo kugaragaza ubuzima bwe bwite mu ruhame, abandi baramunenga.
Icyakora nyuma y’amasaha macye abitangaje, uyu muhanzikazi Bloody Civilian yaje kwivuguruza, agaruka aho yabitangarije avuga ko “byari imikino.”
Mu butumwa bwumvikanamo ko ashaka no guhanura abagabo kugira ngo birinde ko abagore babo bajya muri ibi bishuko by’ingeso mbi, yagize ati “Ntabwo ndi umutinganyi, nari nabivuze nikinira, gusa mwite ku bagore banyu, mubakomereho.”
Bloody Civilian asanzwe abarizwa muri 0207 Def Jam, ishami rya Def Jam Recordings rikorera mu Bwongereza.
Umwaka ushize wa 2024, Bloody Civilian na Wizkid bakoze indirimbo ‘One Love’ iri kuri Album ya Bob Marley, yaje no guhabwa igihembo cya Grammy mu cyiciro cya album y’indirimbo za Reggae. Ibi byatumye uyu muhanzikazi aba ikimenyabose ku bakurikirana ibya muzika mpuzamahanga.
Emoseh Khamofu wamamaye nka Bloody Civilian azwi cyane mu ndirimbo ‘Blood on the Dancefloor’ yakoranye na Odumodublvck.
Felix NSENGA
RADIOTV10