Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi wari wiyemereye ko ari ‘Umutinganyi’ nyuma y’amasaha macye yabivuze ukundi

radiotv10by radiotv10
27/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi wari wiyemereye ko ari ‘Umutinganyi’ nyuma y’amasaha macye yabivuze ukundi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Emoseh Khamofu uzwi nka Bloody Civilian wo muri Nigeria, nyuma y’amasaha macye atangaje ko ari umwe mu baryamana n’abo bahuje igitsina, yahise yisubiraho, avuga ko “byari imikino.”

Hirya y’ejo hashize tariki 25 Mutarama 2025, uyu muhanzikazi Bloody Civilian, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yivugiye ubwe ko ari umutunganyi.

Muri ubu butumwa bwazamuye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria ndetse no ku Isi hose, Bloody Civilian yari yagize ati “Ndi umutinganyi koko. Ntabwo nshobora kubihisha ukundi.”

Ibi byateje impaka zitandukanye, bamwe bashima ubutwari bwe bwo kugaragaza ubuzima bwe bwite mu ruhame, abandi baramunenga.

Icyakora nyuma y’amasaha macye abitangaje, uyu muhanzikazi Bloody Civilian yaje kwivuguruza, agaruka aho yabitangarije avuga ko “byari imikino.”

Mu butumwa bwumvikanamo ko ashaka no guhanura abagabo kugira ngo birinde ko abagore babo bajya muri ibi bishuko by’ingeso mbi, yagize ati “Ntabwo ndi umutinganyi, nari nabivuze nikinira, gusa mwite ku bagore banyu, mubakomereho.”

Bloody Civilian asanzwe abarizwa muri 0207 Def Jam, ishami rya Def Jam Recordings rikorera mu Bwongereza.

Umwaka ushize wa 2024, Bloody Civilian na Wizkid bakoze indirimbo ‘One Love’ iri kuri Album ya Bob Marley, yaje no guhabwa igihembo cya Grammy mu cyiciro cya album y’indirimbo za Reggae. Ibi byatumye uyu muhanzikazi aba ikimenyabose ku bakurikirana ibya muzika mpuzamahanga.

Emoseh Khamofu wamamaye nka Bloody Civilian azwi cyane mu ndirimbo ‘Blood on the Dancefloor’ yakoranye na Odumodublvck.

Yahise yivuguruza ibyo kuba ari umutinganyi

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 14 =

Previous Post

Bahawe igikorwa remezo cy’ingirakamaro ariko hari ikirengagijwe bamaze imyaka ibiri batakira ubuyobozi

Next Post

BREAKING: Bidasubirwaho M23 yafashe Umujyi wa Goma ihita iha amabwiriza FARDC yubahirije itazuyaje

Related Posts

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Bidasubirwaho M23 yafashe Umujyi wa Goma ihita iha amabwiriza FARDC yubahirije itazuyaje

BREAKING: Bidasubirwaho M23 yafashe Umujyi wa Goma ihita iha amabwiriza FARDC yubahirije itazuyaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.