Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi w’igikundiro muri Afurika yongewe bitunguranye mu bazasusurutsa abazitabira umuhango ukomeye

radiotv10by radiotv10
04/05/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi w’igikundiro muri Afurika yongewe bitunguranye mu bazasusurutsa abazitabira umuhango ukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Tiwa Savage, yongewe mu bagomba gususurutsa abazitabira ibirori byo kwimika Umwami w’u Bwongereza, Charles III, abari na we muhanzi w’Umunyafurika wa mbere ururimbye muri ibi birori.

Ibi birori biba bitegerejwe n’Isi yose, bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023 i Westmister Abbey, i London mu Bwongereza.

Nk’uko ikinyamakuru Afrikanews.com dukesha iyi nkuru cyabyanditse n’ibindi binyamakuru bitandukanye, Tiwa Savage yiyongereye mu byamamare byinshi byatumiwe muri uyu muhango nka Steve Winwood, DJ PeteTong, Paloma Taith, Lang Langa, Lucy na Olly Murs bazataramira abashyitsi mu gitaramo cyo kwimika Umwami ndetse na Big Launch iteganyijwe ku Cyumweru tariki 07 Gicurasi 2023 ari nawo munsi nyirizina Tiwa Savage azaririmbaho.

Mu itangazo ryasohowe n’abateguye ibi biriro, bavuze ko Tiwa Savage yatoranyijwe nk’umwe mu bahanzi bacye bo muri Afurika bazitabira iyimikwa ry’umwami, kuko afite ubuhanga bwihariye.

Itangazo riragira riti “Twishimiye kumenyesha ko Tiwa Savage azaririmbira mu gitaramo cyo kwimika Umwami hamwe n’abandi bahanzi bo ku rwego rw’isi. Tiwa Savage ni umuhanzi udasanzwe ufite ijwi ryihariye muri Afurika no mu Burengerazuba.”

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

N’uw’i Bweyeye ubu yayitunga: DStv, nyiri umwihariko mu isakazamashusho izaniye inkuru nziza Abaturarwanda bose

Next Post

Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi wa RDF n’uwa Polisi batabaye i Rubavu ahari inkuru y’incamugongo

Related Posts

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Uwase Muyango Claudine wari umaze imyaka ibiri n’igice akorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yasezeye ahita asimburwa na Khadidja...

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
15/09/2025
0

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, basuye umuryango w’umuhanzi The Ben wakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wibarukiye imfura...

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

by radiotv10
11/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzikazi babiri, Ariel Wayz na Babo Ekeight bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yuko bakorewe ibizamini....

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

by radiotv10
10/09/2025
0

Umukinnyi wa filimi Igihozo Nshuti Mireille yateye utwatsi amakuru akomeje gucicikana avuga ko afite ubukwe mu kwezi gutaha, azakorana n’umunyarwenya...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi wa RDF n’uwa Polisi batabaye i Rubavu ahari inkuru y’incamugongo

Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi wa RDF n’uwa Polisi batabaye i Rubavu ahari inkuru y’incamugongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.