Kaminuza ya Mount Kigali yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 1 161 bayirangijemo mu byiciro binyuranye, biyemeje kuzatanga serivisi zinoze mu mirimo bazakora babifashijwemo n’ubumenyi bavomye muri iri shuri.
Muri aba banyeshuri, barimo abarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, barangije mu mashami atandukanye arimo ubucuruzi, ubuforomo, uburezi, kwakira abantu n’ibindi.
Mu mibare, abangana na 998 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, mu gihe abandi 163 barangije icyiciro cya gatatu.
Umubare munini w’abasoje amasomo muri iyi kaminuza, ni abagore bagera kuri 652 mu gihe abagabo ari 509, ibi bikaba bishimangira ko umubare w’abagore uri gukomeza kwiyongera mu mashuri makuru na kaminuza.
Aba banyeshuri barangije mu mashami atandukanye arimo ubucuruzi, ubuforomo, uburezi, kwakira abantu n’ibindi. Abarangije amasomo baravuga ko bafite udushya mu kazi bazakora bigendanye n’amasomo bize.
Uwitwa Iragena Clarisse yagize ati “Mu karangiza ishuri kwanjye mfite ingamba nyinshi. Nimbona akazi nzatanga serivisi nziza kandi inoze ku baturage cyane ko nize ibijyanye n’ubuzima, rero nzabungabunga ubuzima bwabo.”
Mu mwaka wa 2010 nibwo mu Rwanda hafunguwe ishami rya Mount Kenya. Nyuma, mu mwaka wa 2023 iri shami ryaje guhinduka kaminuza yigenga, ihindurirwa izina yitwa Mount Kigali.
Muri iyi myaka ibiri ishinze, iyi kaminuza ya Mount Kigali ikomeje kuba ubukombe mu gushyira abanyeshuri bayo ku isoko ry’umurimo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe umutungo n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kigali, Dr John Nyirigira, arasaba abanyeshuri barangije amasomo yabo kuzaba intangarugero mu kazi bazakora kugira ngo babere urumuri abo bazasanga muri sosiyeti.
Aragira ati “Iyo ugiye ku isoko ry’umurimo, tuguha ubumenyi bugufasha guhangana ku isoko ry’umurimo. Tubaha ubumenyi bwo mu ishuri, ubwo gushyira mu bikorwa (pratique) n’ubundi bwo mu buzima busanzwe (uko bitwara). Iyo bagiye mu kazi tubasaba ko bagomba guhora biga kugira ngo barusheho gutanga umusaruro, bahindure byinshi muri sosiyeti bagiyemo.”
Mount Kigali ni kaminuza rurangiranwa mu Rwanda ifite inyubako zigezweho zo kwigishirizamo, za laboratwari, amacumbi y’abanyeshuri, isomero n’ibindi byangombwa byose bikenerwa mu myigire.
Ifite kandi Kigali Paramount Hotel ifasha abanyeshuri biga iby’ubukerarugendo no kwakira abantu kwimenyereza umwuga, ikagira igitangazamakuru Royal FM, aho abanyeshuri biga itangazamakuru bakura ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru.
Mu bufatanye na Leta y’u Rwanda kimwe n’abaturage, iyi kaminuza iri mu bifasha mu mikurire y’abana bato, aho ku bufatanye na Imbuto Foundation yubatse irerero rya Murama muri Gasabo n’irya Masaka muri Kicukiro mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi ritangirira hasi.





NTAMBARA Garleon
RADIOTV 10








