General Muhoozi Kaineragaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yavuze ko umuhungu we Ruhamya Kainerugaba ari kwiga mu Ishuri rya gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst, ryizemo Capt. Ian Kagame na Lt Brian Kagame.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga, Gen Muhoozi yabitangaje agira ati “Umuhungu wanjye nkunda, Ruhamya ari kwitwara neza cyane muri Sandhurst.”
General Muhoozi kandi yaboneyeho gusaba Abanya-Uganda gusabira uyu muhungu we. Ati “Abanya-Uganda bose beza bagomba kumusengera amanywa n’ijoro.”

Ruhamya Kainerugaba ari kwiga muri iri shuri rya gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza, nyuma yuko muri Nyakanga yinjiye mu gisirikare cya Uganda.
Iri shuri Royal Military Academy Sandhurst riri kwigamo umuhungu wa General Muhoozi, ryanizemo ubuheture n’umuhererez ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Cap. Ian Kagame na Lt Brian Kagame, ubu bamaze kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda.
Muri Nyakanga 2022, General Muhoozi ari mu batangaje bwa mbere ko Ian Kagame yariho yiga muri iri shuri, aho yagize ati “Reka nshimire murumuna wanjye Officer Cadet Ian Kagame ugiye kurangiza amasomo ye muri Sandhurst.”

Muri Kanama 2022, Ian Kagame ni bwo na we yari yarangije amasomo ya gisirikare muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst, aho bari barangijemo ari Abanyarwanda batatu, we na David Nsengiyumva na Park Udahemuka.
Ni mu gihe murumuna we Brian Kagame we yarangijeyo muri mu Ukuboza 2024, aho ibirori byo kurangiza amasomo, byanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Yvan Cyomoro Kagame.
Iri shuri Royal Military Academy Sandhurst ryizemo abafite amazina akomeye ku Isi, barimo Ibikomangoma by’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince William na Harry, bakaba abahungu b’Umwami Charles III.
Abandi bize muri iri shuri bazwi, ni Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya, unazwi cyane mu guharanira ukwigira kwa Afurika.


RADIOTV10






