Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuhungu wa Past. Mpyisi yavuze byinshi ku itabaruka ry’umubyeyi wabo

radiotv10by radiotv10
29/01/2024
in MU RWANDA
0
Umuhungu wa Past. Mpyisi yavuze byinshi ku itabaruka ry’umubyeyi wabo
Share on FacebookShare on Twitter

Gelard Mpyisi, ubuheta bwa Pasiteri Ezra Mpyisi witabye Imana, avuga ko umubyeyi wabo yatabarutse yaramaze kwitegura, kandi n’abana be yari yarabateguje kuko abenshi bari bamuri hafi, anavuga ubutumwa yakunze kubaha ubwo yendaga gutaha.

Uyu muhungu wa Pasiteri Mpyisi, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko umubyeyi wabo yatabarutse ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, saa cyenda z’amanywa.

Ati “Icyiza ni uko yari amaze iminsi yariteguye kugenda, ndetse natwe yaraduteguye ku buryo twese twari duhari.”

Gelard Mpyisi avuga ko umubyeyi wabo yari amaze igihe yararwaye ariko ko ari indwara z’izabukuru. Ati “Urumva umuntu wari umaze kugira imyaka ijana n’ibiri, iyo ushaje hari ibintu byinshi byo mu mubiri wawe bihagarara, nawe ni byo byamwishe.”

Uyu muhungu wa Pasiteri Mpyisi, avuga ko umubyeyi wabo yageze ahantu atarakibashije kugira icyo arya cyangwa anywa, kandi ko yari yababujije kumusubiza mu bitaro.

Ati “Ibyo ni ibyatwerekaga ko yamaze kwitegura kandi yabyakiriye nk’umuntu w’Imana, burya hari igihe umuntu w’Imana agera aho akavuga ati ‘ibisigaye ni iby’Imana’.”

Yavuze ko ubwo yitabaga Imana, benshi mu bamukomokaho bari mu Rwanda, bari bamuri hafi aho yatabarukiye.

Mu butumwa yabahaye bwumvikanaga nko kubasezera, yabasabye gukomeza kubaha Imana, no kuyikurikira ati “Yaravugaga ati ‘ikintu mbasaba muzabe abizera, nkanjye tuzahurire mu Bwami bw’Ijuru’.”

Pasiteri Mpyisi yatabarutse nyuma y’iminsi micye abuzukuru be bamuritse filimi mbarankuru bamukoreye, bise ‘Sogokuru’ igaruka kuri bimwe mu byamuranze mu buzima bwe.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + thirteen =

Previous Post

Icyo KNC avuga nyuma y’icyemezo gitunguranye yatangaje bamwe bakavuga ko adakomeje

Next Post

America yongeye gukorwa mu jisho ku nzika y’urupfu rw’Umujenerari umaze imyaka ine yishwe

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
America yongeye gukorwa mu jisho ku nzika y’urupfu rw’Umujenerari umaze imyaka ine yishwe

America yongeye gukorwa mu jisho ku nzika y’urupfu rw’Umujenerari umaze imyaka ine yishwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.