Gelard Mpyisi, ubuheta bwa Pasiteri Ezra Mpyisi witabye Imana, avuga ko umubyeyi wabo yatabarutse yaramaze kwitegura, kandi n’abana be yari yarabateguje kuko abenshi bari bamuri hafi, anavuga ubutumwa yakunze kubaha ubwo yendaga gutaha.
Uyu muhungu wa Pasiteri Mpyisi, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko umubyeyi wabo yatabarutse ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, saa cyenda z’amanywa.
Ati “Icyiza ni uko yari amaze iminsi yariteguye kugenda, ndetse natwe yaraduteguye ku buryo twese twari duhari.”
Gelard Mpyisi avuga ko umubyeyi wabo yari amaze igihe yararwaye ariko ko ari indwara z’izabukuru. Ati “Urumva umuntu wari umaze kugira imyaka ijana n’ibiri, iyo ushaje hari ibintu byinshi byo mu mubiri wawe bihagarara, nawe ni byo byamwishe.”
Uyu muhungu wa Pasiteri Mpyisi, avuga ko umubyeyi wabo yageze ahantu atarakibashije kugira icyo arya cyangwa anywa, kandi ko yari yababujije kumusubiza mu bitaro.
Ati “Ibyo ni ibyatwerekaga ko yamaze kwitegura kandi yabyakiriye nk’umuntu w’Imana, burya hari igihe umuntu w’Imana agera aho akavuga ati ‘ibisigaye ni iby’Imana’.”
Yavuze ko ubwo yitabaga Imana, benshi mu bamukomokaho bari mu Rwanda, bari bamuri hafi aho yatabarukiye.
Mu butumwa yabahaye bwumvikanaga nko kubasezera, yabasabye gukomeza kubaha Imana, no kuyikurikira ati “Yaravugaga ati ‘ikintu mbasaba muzabe abizera, nkanjye tuzahurire mu Bwami bw’Ijuru’.”
Pasiteri Mpyisi yatabarutse nyuma y’iminsi micye abuzukuru be bamuritse filimi mbarankuru bamukoreye, bise ‘Sogokuru’ igaruka kuri bimwe mu byamuranze mu buzima bwe.
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10