Icyo KNC avuga nyuma y’icyemezo gitunguranye yatangaje bamwe bakavuga ko adakomeje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’Ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC uherutse gutangaza ko asheje iyi kipe, bamwe bakavuga ko adakomeje ahubwo ko yabitewe n’umujinya, nyuma y’iminsi ibiri, aravuga ko iki cyemezo akigikomeyeho.

Ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, ubwo ikipe ya Gasogi United yatsindwaga na AS Kigali igitego 1-0 muri Shampiyona y’u Rwanda, KNC yavuze ko ikipe ye yibwe ikimwa amahirwe arimo na penalitiki.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru umukino ukikirangira, KNC ukunze kwikoma imisifuriri mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yagize ati “Mushobora kuba mugiye gutungurwa n’ibyo ngiye kubabwira, ariko ndababwira ko ikipe ya Gasogi United nyisheshe.”

Uyu mushoramari yavuze ko iki cyemezo yagitewe no kuba ikipe ye yarakomeje kwibwa kubera imisifurire mibi, we yakunze kwita ‘umwanda’ avuga ko atakomeza kuwihanganira.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, bavuze ko ibyo KNC yatangaje adakomeje, ahubwo ko yabitewe n’umujinya cyane ko atari ubwa mbere yari abivuze.

Mu kiganiro KNC yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, yavuze ko iki cyemezo kikiriho. Ati “Ntacyahindutse, gahunda iracyari ya yindi. Ntacyahindutse ku cyemezo cyanjye.”

Yakomeje agira ati “Gasogi nk’ikipe ikina mu marushanwa yose, ibikorwa byayo twarabihagaritse, ariko mu buryo buri oficial, federasiyo, League ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, turaza kubaha ibaruwa ibamenyesha umwanzuro wacu.”

KNC avuga ko agiye guteranya inama izahuza ubuyobozi bw’ikipe, abatoza n’abakinnyi kugira ngo abashaka kujya mu yandi makipe bagende, ndetse harebwe n’uburyo abazagumamo, bazafashwe uburyo bazakomeza gukora imyitozo, kandi ko bazakomeza guhembwa kugeza igihe bazabonera amakipe.

Yahakanye ibivugwa ko iki cyemezo yagitewe no kuba ikipe ye yashiriwe ikaba itagifite ubushobozi bwo gukomeza iyi kipe, kuko yashoye amafaranga menshi muri uyu mwaka w’imikino.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru