Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuhuza mu by’u Rwanda na Congo yaganiriye na Perezida Kagame nyuma yuko anahamagaye Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
29/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuhuza mu by’u Rwanda na Congo yaganiriye na Perezida Kagame nyuma yuko anahamagaye Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame kuri telefone cyagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasaha macye anaganiriye na Felix Tshisekedi.

Iki kiganiro cya Perezida Paul Kagame na Perezida João Lourenço wahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024.

Cyaje gikurikiye icyo João Lourenço yagiranye na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyabaye ku wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024.

Itangazo ryatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola, rivuga ko iki kiganiro João Lourenço yagiranye na Perezida Paul Kagame kuri Telefone, kije ari indi ntambwe itewe mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Ni ikiganiro kije gikurikira kwemeza umushinga w’inyandiko izwi nka CONOPS (Concept of Operations) igaragaraza ibikorwa bya gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC, byumwihariko gusenya umutwe wa FDLR.

Iki kiganiro kandi kibaye nyuma y’iminsi ibiri hemejwe iyi nyandiko yashyiriweho umukono mu nama ya gatandatu y’i Luanda yo ku rwego rw’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire ndetse na mugenzi we wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Nyuma y’iyi nama kandi yabaye imbonankubone i Luanda, hahise haba ibindi biganiro byabaye hifashijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, yabaye ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024.

Ku wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, Perezida wa Angola João Lourenço kandi yari yagiranye ikiganiro na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi na we kuri Telefone, na bo baganiriye kuri ibi bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Muri iki cyumweru kandi, Perezida João Lourenço yakiriye Sumbu Sita Mambu, uhagarariye Perezida Tshisekedi muri ibi biganiro by’i Luanda, kugira ngo baganire ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibi byemeranyijweho birimo kurandura umutwe wa FDLR, ukaba ari na wo muzi w’ibibazo byinshi biri mu burasirazuba bwa DRC, n’umwuka mubi uri hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.

Mu bindi byemeranyijweho n’impande zombi harimo kuba u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi iki Gihugu cyashyizeho nyuma yuko Congo igaragaje kenshi umugambi wo kurutera, bikaba byarahangayikishije Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + eighteen =

Previous Post

Igikekwa ku cyatumye umwarimu w’i Nyanza ashaka kwiyambura ubuzima

Next Post

Quand la corruption nous tient!

Related Posts

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

by radiotv10
11/11/2025
0

Iraguha Clement wari uzwi nka Mwarimu Clement mu kazi ko kwigisha gutwara imodoka, yitabye Imana bikekwa ko yiyahuye mu Kiyaga...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

by radiotv10
11/11/2025
0

Sosiyete y’Igihigu Ishinzwe Ingufu-REG yasobanuye ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku Cyumweru mu bice hafi ya byose by’Igihugu, ryaturutse ku...

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere cyatangaje ko muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe...

Intego y’ibiganiro byahuje Abapadiri n’Ababikira bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi

Intego y’ibiganiro byahuje Abapadiri n’Ababikira bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi

by radiotv10
11/11/2025
0

Abapadiri n’Ababikira ba Kiliziya Gatulika yo mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuye mu biganiro...

Intego y’ibiganiro byahuje Abapadiri n’Ababikira bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi

Eng.-Priests and nuns from Rwanda, DR Congo, and Burundi gather for a meeting in Kigali

by radiotv10
11/11/2025
0

Catholic priests and nuns from Rwanda, Burundi, and the Democratic Republic of Congo have gathered in Kigali for discussions aimed...

IZIHERUKA

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Quand la corruption nous tient!

Quand la corruption nous tient!

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.