Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuhuza w’u Rwanda na Congo nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame yanahuye na Museveni

radiotv10by radiotv10
22/04/2025
in AMAHANGA
0
Umuhuza w’u Rwanda na Congo nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame yanahuye na Museveni
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wahawe inshingano z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, nyuma y’amasaha macye yakiriwe na Perezida Paul Kagame i Kigali mu Rwanda, yanahuye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Byemejwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2025, ko yakiriye mugenzi we Faure Essozimna Gnassingbé.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagize ati “Nakiriye Nyakubahwa Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo uri mu ruzinduko rw’akazi.”

Perezida wa Uganda yakomeje avuga ko we na mugenzi we Faure Essozimna Gnassingbé “Twaganiriye ku ngingo z’inyungu duhuriyeho z’Ibihugu byombi byacu ndetse no ku bibazo by’umutekano mu karere.”

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yakiriwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni nyuma y’amasaha macye anahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, wamwakiriye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025, bagiranye ibiganiro byagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Faure Essozimna Gnassingbé uherutse guhabwa inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na DRC, yagiriye uruzinduko mu Rwanda no muri Uganda, nyuma y’iminsi micye anarugiriye muri DRC, aho yakiriwe na Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi na we baganiriye ku biganiro byo gushaka umuti w’ibibazo byo muri DRC.

Perezida wa Togo yagiye muri DRC nyuma y’iminsi ine yemejwe nk’umuhuza, inshingano yahawe na Perezida wa Angola, João Lourenço wari usanganywe izi nshingano ariko akaba yarazihagaritse kugira ngo ashobore gukurikirana izo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Museveni yakiriye Faure Essozimna Gnassingbé kuri uyu wa Kabiri
Hari kandi bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Amakuru mashya ku mirwano hagati ya M23 na FARDC nyuma y’iminsi y’agahenge

Next Post

UPDATE: Icyo ubuyobozi bwa Bugesera FC buvuga ku cyemezo gitunguranye cyafashwe n’abatoza bayo

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Icyo ubuyobozi bwa Bugesera FC buvuga ku cyemezo gitunguranye cyafashwe n’abatoza bayo

UPDATE: Icyo ubuyobozi bwa Bugesera FC buvuga ku cyemezo gitunguranye cyafashwe n'abatoza bayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.