Umujenerali wa FARDC uvugwaho ikosa rikomeye yafatiwe icyemezo kihuse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umujenerali wa FARDC wari uyoboye urugamba rwo guhashya umutwe wa M23, yahagaritswe igitaraganya kubera ikosa rikomeye avugwaho gukora ryabaye nyirabayazana y’urupfu rw’abakomando 220 ba FARDC.

Uyu Mujenerali wahagaritswe, ni Gen Chico Tshitambwe, wari ushinzwe kuyobora ibikorwa by’urugamba mu burasirasuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahakomeje kubera imirwano ihanganishije FARDC na M23.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) bwafashe icyemezo cyo guhagarika uyu Mujenerali muri ibi bikorwa yari ayoboye, kubera amakosa aremereye yatumye abakomando ba FARDC 220 babura ubuzima.

Bivugwa ko ari igikorwa cya gisirikare cy’indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 bivugwa ko yari itwawe n’umwe mu barwanyi b’Abacancuro bari gufasha FARDC, yasutse ibisasu biremereye ku basirikare ba FARDC ikabivugana.

Bivugwa ko nyuma y’ihagarikwa rya Gen Chico Tshitambwe, hahise hashyirwaho ugomba kumusimbura muri ibi bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Congo, aho hashyizweho General Franck Tumba wari ukuriye itsinda ry’abasirikare barinda Perezida wa Repubulika.

Izi mpinduka ku ruhande rwa FARDC zibaye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yongeye kubura mu nkengero z’umujyi wa Kitshanga umaze iminsi ufashwe na M23.

Iyi mirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yagaragayemo abacancuro b’Abarusiya bari gufasha FARDC, aho bivugwa ko ari bo bari batwaye ibimodoka bya karundura by’intambara [ibifaru] byabanje kumisha ibisasu kuri M23 kugira ngo bacire inzira abasirikare ba Leta n’abarwanyi b’imitwe ifasha FARDC.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru