Umusirikare mukuru wari ufite ipeti rya General muri FARDC akaba yari na komanda w’akarere ka 34, yitabiye Imana mu Mujyi wa Goma azize uburwayi yari amaranye igihe gito.
Brig Gen Tshinkobo Mulumba Ghislain, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 aho yaguye mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Carly Nzanzu Kasivita yagaragaje agahinda batewe n’urupfu rw’uyu musirikare wari ukomeye muri FARDC.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yagize ati “Mbega umunsi mubi w’uyu munsi kubera kumva inkuru mbi y’urupfu rwa Général Ghislain Mulumba, nihanganishije umuryango wawe kandi ibikorwa byawe wakoreye Igihugu tuzabizirikana. Roho yawe iruhukire mu mahoro.”
Agoro Grands- Lacs dukesha aya makuru, ivuga ko urupfu Brig Gen Tshinkobo Mulumba Ghislain yapfuye urupfu rutunguranye kuko nta gihe kinini yari arwaye ubu burwayi bwamuhitanye.
Urupfu rwe rwemejwe n’ubuyobozi bushinzwe ubuzima bw’abasirikare bakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu musirikare mukuru muri FARDC yitabye Imana nyuma y’amezi abiri gusa yemejwe nka Komanda [umuyobozi] w’ibikorwa bya FARDC by’akarere ka 34 mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Uyu mwanya yari yahugiyeho mu mpera za Kamena 2022 ubwo yari awusimbuyeho Brig Gen Kapinga Mwanza.
RADIOTV10