INKURU Y’INCAMUGONGO: Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Buravan, yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Buhindi ari na ho yatabarukiye.

Iyi nkuru y’incamugongo yaba ku muryango w’uyu muhanzi, inshuti ze n’abafana be ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, yamenyekanye mu gicuku cy’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.

Izindi Nkuru

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’abashinzwe gukurikirana inyungu za nyakwigendera, muri iri joro, rivuga ko bababajwe no gutangaza itabaruka ry’uyu muhanzi “witabye imana muri iri joro mu Buhindi aho yari ari kwivuriza indwara ya Cancer yo mu nda [Pancreatic cancer]”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Yvan Buravan yaranzwe no kubanira neza buri wese ndetse ibihangano bye bigafasha benshi gukunda Igihugu n’umuco nyarwanda.

Rigakomeza rigira riti “Itabaruka rye ni igihombo ku muryango n’inshuti ze ndetse no ku ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.”

Iyi nkuru yashenguye benshi bagiye babigaragariza mu butumwa bakomeje kunyuza ku mbuga nkoranyambaga zo kwifuriza nyakwigendera Yvan Buravan kuruhukira mu mahoro.

Umuziki nyarwanda ubuze umuntu w’ingenzi kuko nyakwigendera Yvan Buravan ari umwe mu bahanzi nyarwanda b’abahanga bafite inganzo yihariye ndetse akaba yari akiri na muto.

Benshi mu bavuganye na we ndetse n’abari basanzwe ari inshuti ze za hafi, bemeza ko yari umusore urangwa n’urugwiro kuri bose, ugira ikinyabupfura no kubaha buri wese yaba umuto cyangwa umukuru, uworoheje n’ukomeye byumwihariko akaba yari azi kuganira ku buryo aho yabaga ari buri wese atifuzaga kuhava.

Nyakwigendera Buravan Imana imwakire mu bayo
Inganzo ye izaguma mu bakunzi be

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru