Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko mu gihe cyo gushaka ibyangombwa byo kubaka, nta faranga na rimwe umuntu yakwa, ahubwo ko amafaranga atangwa iyo umuntu yamaze kucyemererwa, bityo ko abazajya bayakwa bikiri mu nzira, bagomba kujya bamenya ko ari ruswa.
Byatangajwe n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya wabeshyuje imvugo ikunze kumvikana ko umuntu adashobora kubona icyangombwa cyo kubaka mu Mujyi wa Kigali adatanze amafaranga.
Yagize ati “Ubundi gushaka icyangombwa cyo kubaka mu Mujyi wa Kigali, ntabwo bisaba amafaranga, ahubwo amafaranga uyatanga ari uko icyangombwa umaze kucyemererwa.”
Emma Claudine avuga ko abantu bose bazajya bakwa amafaranga mu gihe gushaka icyangombwa bikiri mu nzira, bagomba kujya bagira amakenga.
Ati “Bivuga ngo mu gihe cyo kugishaka, umuntu uzagusaba amafaranga aho bizaba bigeze aho ari hose hose, icyangombwa utaracyemererwa, icyo gihe uzamenye ko uwo muntu ari kukwaka ruswa.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko n’amafaranga atangwa ari ahabwa “Umu-Injeniyeri wawe, wa wundi ugiye kugukorera ibishushanyo. Uwo nguwo ntabwo ari uw’Umujyi wa Kigali, nimwe mwumvikana, n’amafaranga muri bwumvikane, ibyo ngibyo ni ibyanyu.”
Avuga ko igihe cyose umuntu ataremererwa icyangombwa, hakagira umusaba amafaranga yo kugira ngo izo nzira zihute, azajya amwima amatwi.
Ati “Umuntu uzakubwira ngo cyatinze ngo shaka ikintu[amafaranga], umuntu uzakubwira ngo baduhaye comment ngo kugira ngo bayikureho ngo shaka ikintu […] ibintu umuntu azakubwira ibyo ari byo byose, ni ruswa.”
Avuga ko igihe icyangombwa cyamaze kwemerwa cyamaze kugera muri system, hari amafaranga umuntu yishyura, kandi na yo akishyurwa binyuze ku rubuga Irembo.
Avuga ko nubwo iki kibazo cyo kwakwa amafaranga ku baturage bifuza ibyangombwa byo kubaka, cyakunze gushinjwa abayobozi bo mu nzego z’ibanze, hari n’abenjeniyeri babikora, babeshya abaturage ko ibyangombwa byabo bitaraboneka nyamara hari n’igihe biba byaramaze kugera muri sisiteme, ariko bakanga kubimenyesha abaturage kugira ngo babone uko babarya amafanga yabo.
Yavuze kandi ko ibi byatumye hahindurwa sisiteme yifashishwa mu gutanga ibyangombwa, kuko mbere yabashaka kwinjirwamo n’abenjeniyeri gusa, ariko umuturage ashobora kujya ku rubuga akikurikiranira ubusabe bw’icyangombwa cye.

RADIOTV10










