Umusaza w’imyaka 80 y’amavuko wo mu Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ageze kuri iyi myaka atazi uko kurarana n’umugore bimera kuko atigeze ashaka cyangwa ngo agire umugore akubaganya.
Mulengezi Rebeshuza Pierre wavutse mu 1943 utuye muri Gurupoma ya Mudaka muri Sheferi ya Kabare muri Teritwari ya Kabare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Ni umuyobozi mu gace gatuwe n’abaturage bakibayeho mu buzima bwa cyera, baba mu nzu za nyakatsi ndetse na we ubwe aba mu nzu y’ibyatsi.
Mu kiganiro yagiranye na Afrimax, Mulengezi Rebeshuza yavuze ko ageze kuri iyi myaka 80 nta mwana we afite, icyakora abana bose bo muri aka gace abereye umuyobozi abafata nk’abe.
Uretse umwana kandi ngo nta n’umugore yigeze mu buzima bwe, ikirenze ibyo ni uko kuva yavuka atararunguruka ku ibanga ry’abakuze ngo akore imibonano mpuzabitsina.
Uyu mukambwe avuga ko uwahoze ari umwami wo muri aka gace, atahwemaga kumusaba gushinga urugo ngo na we atunge umugore ariko ko nubwo yamwubahaga bitagira urugero, kuri iyi ngingo batigeze bayihuzaho.
Abamuzi akiri umwana, bavuga ko nta na rimwe bigeze bamubonana ahagararanye n’umukobwa cyangwa umugore, ndetse ko yatinyaga uwitwa igitsinagore wese.
Umwe yagize ati “Ibintu nka biriya bibaho yaba ku bagabo no ku bagore, bakunda kubita abarwaye intinyi, baba batinya abagore, cyangwa abagore batinya abagabo, ni uko aba yaravutse.”
Uyu musaza ugaragara nk’unaniwe, arubashywe muri aka gace kuko arwanya akarengane aho kava kakagera, icyakora kubera izabukuru, abayeho atunzwe n’abaturanyi be bamuha icyo kurya.
RADIOTV10