Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umukecuru w’imyaka 80 yitinyutse ajya guhatana mu irushanwa rya Miss

radiotv10by radiotv10
01/10/2024
in IMYIDAGADURO
0
Umukecuru w’imyaka 80 yitinyutse ajya guhatana mu irushanwa rya Miss
Share on FacebookShare on Twitter

Choi Soon-hwa w’imyaka 80 y’amavuko, yabaye umuntu ukuze cyane witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe aho ari mu bari kugerageza mu cyiciro cy’ijonjora muri Korea, aho ahatanye n’abakobwa bakiri bato.

Uyu mukecuru bigaragara ku maso, yavuze ko yitabiriye iri rushanwa kugira ngo ashimangire ko imyaka ari imbare.

Choi Soon-hwa yavutse mu 1943 mbere y’imyaka icumi ngo iri rushanwa rya Miss Universe ritangire kubaho, kuko ryatangiye mu 1952.

Uyu mukecuru aramutse akomeje mu cyiciro cy’abazahagararira Korea, akajya guhatana muri Miss Universe mu cyiciro kizabera muri Mixico mu kwezi k’Ugushyingo 2024. Ari guhatana n’abandi bakobwa 32.

Choi Soon-hwa avuga ko yifitiye icyizere ko azakomeza mu cyiciro cya nyuma. Ati “Ndashaka kugaragariza Isi uko umugore w’imyaka 80 yabaho afite ubuzima buzira umuze. Ni gute yakomeza kugira umubiri mwiza? Ni ibiki yarya byamufasha?”

Uyu mukecuru yitabiriye iri rushanwa nyuma yuko umuryango uritegura, ukuyeho inzitizi z’imyaka ntarengwa, aho ryitabirwaga n’abatarengeje imyaka 28.

Ati “Ubwo imyaka ntarengwa ivanyweho, nahise mbuga ngo ngomba kugerageza amahirwe.”

Choi Soon-hwa winjiye muri iri rushanwa ry’ubwiza, nyuma yuko yanabanje kunyura mu kumurika imideri aho yabihagaritse ku myaka 50 nyuma yo guhura n’imbogamizi z’amikoro, akajya gukora mu bijyanye no kwita ku barwayi mu Bitaro.

Ku myaka 72 kandi yaje kwitabira ibirori byo kumurika imideri bizwi nka Seoul Fashion Week ubwo yari afite imyaka 74.

Uyu mukecuru yiyemeje guhatana mu irushanwa ry’ubwiza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + eighteen =

Previous Post

U Rwanda rwagaragaje ibyo Congo igomba gukora kugira ngo amahoro aboneke

Next Post

Polisi yagize icyo ivuga ku bagabo babiri barasiwe muri Kamonyi

Related Posts

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Uwase Muyango Claudine wari umaze imyaka ibiri n’igice akorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yasezeye ahita asimburwa na Khadidja...

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
15/09/2025
0

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, basuye umuryango w’umuhanzi The Ben wakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wibarukiye imfura...

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

by radiotv10
11/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzikazi babiri, Ariel Wayz na Babo Ekeight bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yuko bakorewe ibizamini....

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

by radiotv10
10/09/2025
0

Umukinnyi wa filimi Igihozo Nshuti Mireille yateye utwatsi amakuru akomeje gucicikana avuga ko afite ubukwe mu kwezi gutaha, azakorana n’umunyarwenya...

IZIHERUKA

Eng.-What caused the RDF drone accident?
MU RWANDA

Eng.-What caused the RDF drone accident?

by radiotv10
17/09/2025
0

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

17/09/2025
U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhanga: Uko byagenze ngo Umupolisi arase ukekwaho ubujura agahita apfa

Polisi yagize icyo ivuga ku bagabo babiri barasiwe muri Kamonyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.