Umubyeyi wo muri Uganda yishimiye ko umukobwa we arangije amasomo muri Kaminuza akaba yaje no mu cyiciro cya mbere, ubundi aramuterura bituma umuhango wo gutanga impamyabumenyi uhindura isura.
Ni mu muhango waberaga muri Kaminuza ya Saint Lawrence yo muri iki Gihugu cya Uganda, aho umubyeyi wa Sharon Aujo yawitabiriye ngo amushyigikire.
Ubwo iki gikorwa cyari krimbanyije, umubyeyi wa Sharon Aujo amaze kumva ko umukobwa we yaje mu ba mbere bagize amanota meza, byamurenze ubundi aramuterura bizamura amarangamutima ya benshi.
Ibi byishimo bifite aho bishingiye kuko umubyeyi wa Sharon Aujo ari we wareze abana be wenyine ndetse agakomeza kubarwanira ishyaka none na we akaba yamuhesheje ishema.
Yavuze ko na we byamukoze ku mutima ubwo umubyeyi we yishimiraga iyi ntambwe ye.
Ati “Ubwo mama yanteruraga imbaga y’abantu benshi ireba, nagize amarangamutima. Nibutse uko yakoze cyane kugira ngo abone amafaranga yanjye y’ishuri.”
Sharon Aujo na we wishimiye kuba yagize aya manota meza, yagize ati “Nabayeho nzirikana neza aho naturutse kandi nari mfite intego zo kugera kure mu masomo.”
Yavuze ko yifuza kuzabona akazi kajyanye n’ibyo yize, ati “Nifuza gufasha abantu kuko benshi bihebye harimo n’abakomeye. Ibi byatumye bamwe biyahura.
RADIOTV10