Umukinnyi uri mu bahangwa amaso ku Isi yageneye ubutumwa abafana bwumvikamo kubihenuraho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Brazil Neymar Junior Do Santos ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yemeje ko azaguma muri iyi kipe uko byamera kose yaba akunzwe cyangwa adakunzwe, mu gihe abafana b’iyi kipe bamaze iminsi barakamejeje basaba ko abavira mu ikipe.

Nubwo ahazaza h’uyu mukinnyi hari hakomeje gutera urujijo nyuma y’uko ananiwe kubahesha igikombe cya Champions League mu mwaka w’imikino ushize nanone, ubu we yakuyeho urujijo.

Izindi Nkuru

Neymar Jr yongeye kugira imvune ikomeye yatumye umwaka we w’imikino urangira mu kwezi Kwa Gashyantare 2023 bigatuma ikipe ye isezererwa muri Champions League ndetse no muri shampiyona ikagorwa cyane, abafana bamuteye iwe mu rugo bamusaba ko yabavira mu ikipe ndetse banamubwira ko ntacyo abamariye kuko yananiwe kubaha umusaruro uhagije mu kibuga.

Aganira na Televiziyo ya Caze, agaruka ku hazaza he, Neymar yagize ati “Nzakinira PSG umwaka utaha rwose, mfitanye na yo amasezerano kandi kugeza ubu nta n’umwe mu bayobozi b’ikipe wari wagira icyo ambwira. Njye ndatuje meze neza nubwo nta rukundo ruhagije ruri hagati yanjye n’abafana ndetse yewe n’abakinnyi, nzaguma muri Paris Saint Germain haba hari urukundo cyangwa rudahari.”

Mu minsi ishize, ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza byari byatangaje ko Neymar Jr ashobora kwerekeza mu ikipe ya Chelsea FC ariko bisa nk’ibitaragize imbaraga cyane.

Afitanye amasezerano na PSG azarangira muri 2025 ariko harimo n’undi mwaka ushobora kongerwaho.

Kwemeza ibi kwa Neymar bisobanuye ko agiye kongera gukorana n’umutoza Luis Enrique wahawe akazi ko gutoza PSG, bakaba bagiye kongera gukorana nyuma y’uko babanye muri FC Barcelona nabwo amutoza ndetse bakanatwarana buri gikombe cyose bakiniye mu mwaka wa 2015 harimo La Liga, Champions League ndetse n’igikombe cy’umwami.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru