• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi wakiniye ikipe yo mu Bwongereza yapfuye urupfu rutunguranye

radiotv10by radiotv10
10/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi wakiniye ikipe yo mu Bwongereza yapfuye urupfu rutunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

George Baldock wahoze ari myugariro wa Sheffield United yo mu Bwongereza, yitabye Imana ku myaka 31, nyuma yo gusangwa muri Piscine iwe yashizemo umwuka.

Aya makuru yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 ubwo umuryango wa George Baldock wasohoraga itangazo rivuga ko uyu mukinnyi yitabye Imana, nyuma yo kumusanga muri Piscine yashizemo umwuka.

Ikipe ya Panathinaikos yakiniraga na yo yatangaje urupfu rw’uyu musore ibinyujije kuri Instagram. Yagize iti “Turababaye, ndetse twatunguwe no kubura George Baldock. Umuryango wa Panathinaikos ubabajwe no kumubura bitunguranye. Twifatanyije n’umuryango n’abavandimwe be.”

Uyu mukinnyi w’inyuma, ntiyahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Bugereki izahura n’u Bwongereza, ariko yagaragaye mu mukino wo ku Cyumweru ikipe ye yanganyijemo na Olympiacos 0-0.

Amakuru aturuka mu Bugereki avuga ko umurambo wa Baldock wabonetse iwe mu gace ka Atene aho yari asanzwe atuye.

George Baldock yakiniye imikino irenga 200 muri Sheffield United yo mu Bwongereza, aho yatsinze ibitego bitandatu ndetse anatanga imipira itandatu yavuyemo ibitego mbere yuko yerekeza mu ikipe ya Panathinaikos muri iyi mpeshyi.

Muri iyi kipe ya Panathinaikos yari amaze gukinamo imikino itatu abanje mu kibuga. Uyu myugariro, yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Bugereki inshuro 12, ayikinira imikino ine mu marushanwa yose.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 18 =

Previous Post

Congo: Umunyapolitiki byavuzwe ko yoherejwe na Leta mu biganiro by’ibanga na M23 wafunzwe akivayo yarekuwe

Next Post

Rwanda: Umupadiri akurikiranyweho gusambanya umukobwa wiga mu Ishuri ayobora

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Gicumbi: Umupadiri ukurikiranyweho gusambanya umwana yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Rwanda: Umupadiri akurikiranyweho gusambanya umukobwa wiga mu Ishuri ayobora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.