Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi wakiniye ikipe yo mu Bwongereza yapfuye urupfu rutunguranye

radiotv10by radiotv10
10/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi wakiniye ikipe yo mu Bwongereza yapfuye urupfu rutunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

George Baldock wahoze ari myugariro wa Sheffield United yo mu Bwongereza, yitabye Imana ku myaka 31, nyuma yo gusangwa muri Piscine iwe yashizemo umwuka.

Aya makuru yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 ubwo umuryango wa George Baldock wasohoraga itangazo rivuga ko uyu mukinnyi yitabye Imana, nyuma yo kumusanga muri Piscine yashizemo umwuka.

Ikipe ya Panathinaikos yakiniraga na yo yatangaje urupfu rw’uyu musore ibinyujije kuri Instagram. Yagize iti “Turababaye, ndetse twatunguwe no kubura George Baldock. Umuryango wa Panathinaikos ubabajwe no kumubura bitunguranye. Twifatanyije n’umuryango n’abavandimwe be.”

Uyu mukinnyi w’inyuma, ntiyahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Bugereki izahura n’u Bwongereza, ariko yagaragaye mu mukino wo ku Cyumweru ikipe ye yanganyijemo na Olympiacos 0-0.

Amakuru aturuka mu Bugereki avuga ko umurambo wa Baldock wabonetse iwe mu gace ka Atene aho yari asanzwe atuye.

George Baldock yakiniye imikino irenga 200 muri Sheffield United yo mu Bwongereza, aho yatsinze ibitego bitandatu ndetse anatanga imipira itandatu yavuyemo ibitego mbere yuko yerekeza mu ikipe ya Panathinaikos muri iyi mpeshyi.

Muri iyi kipe ya Panathinaikos yari amaze gukinamo imikino itatu abanje mu kibuga. Uyu myugariro, yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Bugereki inshuro 12, ayikinira imikino ine mu marushanwa yose.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Congo: Umunyapolitiki byavuzwe ko yoherejwe na Leta mu biganiro by’ibanga na M23 wafunzwe akivayo yarekuwe

Next Post

Rwanda: Umupadiri akurikiranyweho gusambanya umukobwa wiga mu Ishuri ayobora

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Umupadiri ukurikiranyweho gusambanya umwana yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Rwanda: Umupadiri akurikiranyweho gusambanya umukobwa wiga mu Ishuri ayobora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.