Umukinnyi w’ikipe ikomeye i Burayi yasesekaye mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Arsenal isanzwe ifitanye imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bw’iki Gihugu cy’imisozi Igihumbi, yageze i Kigali mu Rwanda.

Ni myugariro Jurriën David Norman Timber w’imyaka 22, wageze mu Rwanda mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023.

Izindi Nkuru

Uyu musore w’Umuhalandi, aje mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda isanzwe yamamazwa n’ikipe ye ya Arsenal, mu bufatanye bwatangiye muri 2018.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe, uyu myugariro wa Arsenal yagaragazaga akanyamuneza kenshi ku maso, aho yazanye n’itsinda ririmo abasanzwe bakora mu ikipe ye.

Aje mu Rwanda kurusura no gukomeza guhamya ubufatanye buri hagati ya Arsenal n’u Rwanda, muri gahunda ya Visit Rwanda, aho mu masezerano y’impande zombi harimo no kuzajya haza bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe mu bukangurambaga bwo gushishikariza abatuye Isi gusura iki Gihugu gikungahaye ku byiza nyaburanga.

Norman Timber wujuje amezi atanu yinjiye muri Arsenal dore ko yayijemo tariki 14 Kanama uyu mwaka, amaze iminsi ari mu mvune, gusa umutoza w’iyi kipe, Mikel Arteta; aherutse gutangaza ko ari gukira ku buryo azagaruka mu kibuga vuba.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, Timber ahura na bamwe mu bari mu mwuga wa ruhago mu Rwanda, barimo abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ye ya Arsenal.

Yari afite akanyamuneza ko kuba aje mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru