Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umukobwa akurikiranyweho amanyanga yo kwigabanyisha imyaka ashaka gufungisha umusore babyaranye

radiotv10by radiotv10
09/11/2022
in MU RWANDA
1
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, akurikiranyweho inyandiko mpimbano yakoze ashaka kwerekana ko umuhungu babyaranye yamuteye inda ataruzuza imyaka y’ubukure kugira ngo azahabwe ibihano biremereye.

Uyu mukobwa wo mu Mudugudu wa Rugando mu Kagari ka Nyirabirori mu Murenge wa Tumba, yamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi rwashyikirije ikirego uru Rukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi ku ya 07 Ugushyingo 2022.

Akurikiranyweho icyaha cyo guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe, gihanwa n’ingingo ya 277 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi (7) no gutanga ihazabu ya Miliyoni imwe (1 000 000 Frw).

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyakozwe n’uyu mukobwa ubwo yajyaga gushaka ibyangombwa by’ibicurano, akiyita amazina ya murumuna we, akanashaka icyemezo cy’igihimbano cy’umwana yabyaye.

Ngo ibi byose yabikoze agamije gushaka kugaragaza ko yabyaye ataruzuza imyaka y’ubukure kugira ngo umusore babyaranye azahabwe ibihano biremereye.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubu buriganya bukekwa kuri uyu mukobwa bwatahuwe ubwo yajyaga gutanga ikirego, bikaza gutahurwa ko yareze mu mazina atari aye.

Buvuga ko ibi byamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamuzi neza kandi bazi ko yujuje imyaka y’ubukure.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu mukobwa, yemeye icyaha, akavuga ko yakoze buriya buriganya abitewe n’umujinya wo kuba umusore babyaranye yaranze kumufasha, bigatuma akora biriya byose agamije kwihimura.

Mu kirego cyabwo, Ubushinjacyaha buvuga ko ibitangazwa n’uregwa ari urwitwazo, ahubwo ko yakoze biriya bikorwa abigambiriye ndetse abizi neza ko bigize icyaha gihanwa n’amategeko.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Peter says:
    3 years ago

    Ngewe nyja ncyenka ko abakobwa bataye umutwe nibeshi nabikora ahubwo ikibazo nge nfite kugira kiti iyo bamaze kwiyandarika bagatwita nyuma bagafungisha uwo nahaye babishaka ngo afungwe harya basigara bafashwa nande ko bitwaza ngo nuko baikorehwa no kudafashwa

    Reply

Leave a Reply to Peter Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 16 =

Previous Post

Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda biravugwa ko agiye kwimukira i Burayi

Next Post

Perezida wa Senegal yashenguwe n’imvune ya kizigenza Sadio Mané

Related Posts

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away
MU RWANDA

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Senegal yashenguwe n’imvune ya kizigenza Sadio Mané

Perezida wa Senegal yashenguwe n’imvune ya kizigenza Sadio Mané

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.