Umukobwa wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye bikekwa ko yasambanyirijwe mu cyumba cy’isuzumiro ku kigo Nderabuzima cya Nyakabuye, twamuganirije atubwira byose uko byagenze, anavuga ko nyuma y’ibyamubayeho yumva afite isoni zo gusubira kwiga.
Uyu mukobwa w’imyaka 19, byavuzwe ko yasambanyijwe na muganga mu mpera z’icyumweru gishize, aho yari yagiye kwivuriza ibere ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuye uyu mukobwa, amutekerereza ibyamubayeho. Avuga ko yageze kwa muganga ahabwa nimero ya gatatu, ariko nyuma yuko uwo muganga asuzumye ibere rirwaye, yamusabye kuba ategereje, akabanza kwakira abandi barwayi bari bafite nimero z’inyuma ye.
Yagize ati “Nabonye akinga amadirishya agashyiraho na rido, ngira ngo ni uko adashaka ko hari ababona ansuzuma ibere, aba arampagurukije asunikira ku gatanda kari aho mbanzaho umugongo antandaraza amaguru ubundi ayahagararaho akora ibyo akora.”
Avuga ko ibi bikimara kuba, umuganga yahise agenda, undi asigara arira ndetse ngo mbere yo kwambara yihanaguza ishuka yari aho hafi mu kanya gato wa muganga ngo aza afite utunini tubiri amubwira ko agomba kutunywa mbere y’amasaha 24 atashye ageze [mu rugo bamenya ko ari udutuma umuntu adasama.]
Ababyeyi bamurera bakimara kumva ibyamubayeho bahise bamuherecyeza kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Nyakabuye kugira ngo atange ikirego, ndetse basubirana ku Kigo Nderabuzima ari nabwo uyu muganga yahise atabwa muri yombi.
Uyu mukobwa avuga ko ibyamubayeho bishobora gutuma adasubira ku ishuri kubera ipfunwe, kandi yari yarasezeranyije umubyeyi ko azamuhesha ishema.
Ati “Navutse mu muryango ukennye mbura data mfiye imyaka umunani. Uyu mubyeyi ni we wamfashe arandera n’ubu nigaga. Noneho igitangaje ni ukumva ngo nahohotewe gutya n’uburyo nahoraga mbwira mama ko nzamuhesha icyubahiro ngashaka.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie yabwiye RADIOTV10 ko ubuyobozi bugiye kwegera uyu mukobwa kugira ngo ahabwe ubujyanama bumurinda kwiheba no gutakaza icyizere.
Ati “Ni ugukomeza kumuhuza n’ubuyobozi bwa Isange One Stop Center. Icyo turagikora tunababwire ko ahari serivisi bamuhaye idahagije barusheho kumwitaho by’umwihariko.”
Kugeza ubu ukekwa binavugwa ko yahoze akorera ku bitaro bya Mibilizi naho akahava ngo ahunze ikindi kirego cy’uko yaba yarakoze ibisa n’ibyo afungiye kuri RIB ya Nyakabuye.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10