Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umukobwa bikekwa ko yasambanyirijwe na muganga mu isuzumiro yatoboye avuga byose n’impungenge byamusigiye

radiotv10by radiotv10
19/09/2024
in MU RWANDA
0
Umukobwa bikekwa ko yasambanyirijwe na muganga mu isuzumiro yatoboye avuga byose n’impungenge byamusigiye
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye bikekwa ko yasambanyirijwe mu cyumba cy’isuzumiro ku kigo Nderabuzima cya Nyakabuye, twamuganirije atubwira byose uko byagenze, anavuga ko nyuma y’ibyamubayeho yumva afite isoni zo gusubira kwiga.

Uyu mukobwa w’imyaka 19, byavuzwe ko yasambanyijwe na muganga mu mpera z’icyumweru gishize, aho yari yagiye kwivuriza ibere ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuye uyu mukobwa, amutekerereza ibyamubayeho. Avuga ko yageze kwa muganga ahabwa nimero ya gatatu, ariko nyuma yuko uwo muganga asuzumye ibere rirwaye, yamusabye kuba ategereje, akabanza kwakira abandi barwayi bari bafite nimero z’inyuma ye.

Yagize ati “Nabonye akinga amadirishya agashyiraho na rido, ngira ngo ni uko adashaka ko hari ababona ansuzuma ibere, aba arampagurukije asunikira ku gatanda kari aho mbanzaho umugongo antandaraza amaguru ubundi ayahagararaho akora ibyo akora.”

Avuga ko ibi bikimara kuba, umuganga yahise agenda, undi asigara arira ndetse ngo mbere yo kwambara yihanaguza ishuka yari aho hafi mu kanya gato wa muganga ngo aza afite utunini tubiri amubwira ko agomba kutunywa mbere y’amasaha 24 atashye ageze [mu rugo bamenya ko ari udutuma umuntu adasama.]

Ababyeyi bamurera bakimara kumva ibyamubayeho bahise bamuherecyeza kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Nyakabuye kugira ngo atange ikirego, ndetse basubirana ku Kigo Nderabuzima ari nabwo uyu muganga yahise atabwa muri yombi.

Uyu mukobwa avuga ko ibyamubayeho bishobora gutuma adasubira ku ishuri kubera ipfunwe, kandi yari yarasezeranyije umubyeyi ko azamuhesha ishema.

Ati “Navutse mu muryango ukennye mbura data mfiye imyaka umunani. Uyu mubyeyi ni we wamfashe arandera n’ubu nigaga. Noneho igitangaje ni ukumva ngo nahohotewe gutya n’uburyo nahoraga mbwira mama ko nzamuhesha icyubahiro ngashaka.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie yabwiye RADIOTV10 ko ubuyobozi bugiye kwegera uyu mukobwa kugira ngo ahabwe ubujyanama bumurinda kwiheba no gutakaza icyizere.

Ati “Ni ugukomeza kumuhuza n’ubuyobozi bwa Isange One Stop Center. Icyo turagikora tunababwire ko ahari serivisi bamuhaye idahagije barusheho kumwitaho by’umwihariko.”

Kugeza ubu ukekwa binavugwa ko yahoze akorera ku bitaro bya Mibilizi naho akahava ngo ahunze ikindi kirego cy’uko yaba yarakoze ibisa n’ibyo afungiye kuri RIB ya Nyakabuye.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + five =

Previous Post

Nyuma yuko herekanywe abakekwaho kwiba imodoka hatahuwe uwa moto nawe wakoreshaga amayeri

Next Post

Umuyobozi w’ikipe imwe mu Rwanda yatawe muri yombi bwa kabiri nyuma y’igihe yihishahisha

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi w’ikipe imwe mu Rwanda yatawe muri yombi bwa kabiri nyuma y’igihe yihishahisha

Umuyobozi w’ikipe imwe mu Rwanda yatawe muri yombi bwa kabiri nyuma y’igihe yihishahisha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.