Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umukobwa wa Rusesabagina arasobanurira USA ibyo kuba anekwa n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
27/07/2022
in MU RWANDA
0
Umukobwa wa Rusesabagina arasobanurira USA ibyo kuba anekwa n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa wa Paul Rusesabagina witwa Carine Kanimba wakunze kuvuga ko Guverinoma y’u Rwanda imwinjirira muri telefone ye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Pegasus, aritaba agashami gashinzwe iby’iperereza mu Ntego ishinga Amategeko ya USA kugira ngo agahe ubuhamya.

Biteganyijwe ko Carine Kanimba aritaba iyi komisiyo kuri uyu wa Gatatu nkuko tubikesha ikinyamakuru The Hill.

Uyu mukorwa wa Paul Rusesabagina aritaba iyi komisiyo kugira ngo ayisobanurire ibijyanye n’ibitero by’ikoranabuhanga avuga ko agabwaho na Guverinoma y’u Rwanda bigamije kumuneka no gukurikirana abantu bose bavugana na we n’imigambi ye yose.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga ko idakoresha iri koranabuhanga rihambaye rya Pegasus ryifashishwa mu kuneka abantu.

Mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize 2021, mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na RBA, yagize ati “Ku bibaza rero niba dukoresha Pegasus tuneka abandi, igisubizo mbaha ni ‘OYA’ mu nyuguti nkuru, kandi si ubwa mbere tubibabwira. Twanababwiye ko hari abakoresha ririya koranabuhanga banabyiyemerera, ariko twe twababwiye ko nta Pegasus dufite nta n’ubwo tuyikoresha.”

Carine Kanimba witaba iyi komisiyo, yakunze kugaragaza kenshi ko umubyeyi we Paul Rusesabagina arengana ndetse ko yagejejwe mu Rwanda ashimuswe.

Muri Gashyantare 2021 ni bwo bwa mbere havuzwe ko u Rwanda rwifashisha iri koranabuhanga mu kuneka uyu mukobwa ndetse ko ngo rwatangiye kumuneka nyuma y’ukwezi kumwe Rusesabagina afashwe.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 y’amavuko avuga ko telephone ye yagiye yinjirirwa mu nama zitandukanye ndetse no mu biganiro yagiranaga n’abayobozi bo mu Bihugu bitandukanye byabaga bigamije gusaba ubuvugizi bwo kurekura umubyeyi we.

Mu kiganiro yagiranye na The Hill kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko iri koranabuhanga rya Pegasus ryifashishwa “mu kibangamira intungane ku byo bashaka byose ku bari ku butaka bwa Amerika kandi nit we turitera inkunga. Kandi rishobora kugira ingaruka, nizeye ko Inteko Ishinga Amategeko ibyinjiramo ikabikurikirana.”

Kanimba aragaragara muri iki kiganiro cy’Inteko Ishinga Amategeko kigamije kwiga ku mbogamizi zishobora kubangamira inzego z’umutekano za Leta Zunze Ubumwe za America, aho yatumiwe nk’umutangabuhamya wagabweho ibitero by’iryo koranabuhanga.

Iyi komisiyo iza kumva Kanimba kuri uyu wa Gatatu, iranumva umushakashatsi kabuhariwe mu kigo kizwi nka Citizen Lab, John Scott-Railton.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − one =

Previous Post

Kuki wabuza abantu kuvuga iby’imibonano mpuzabitsina kandi bazagera igihe bakayikora?- Hon.Ntawukuriryayo

Next Post

Loni ishyize ku rundi rwego ibyo Abakongomani bakoreye MONUSCO

Related Posts

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda
MU RWANDA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwamagana MONUSCO byafashe indi sura, Abanye-Congo bariye karungu bigabiza ibiro byayo barayisahura

Loni ishyize ku rundi rwego ibyo Abakongomani bakoreye MONUSCO

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.