Kuki wabuza abantu kuvuga iby’imibonano mpuzabitsina kandi bazagera igihe bakayikora?- Hon.Ntawukuriryayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Yahishuye ko muri Kaminuza y’u Rwanda abasore benshi baharwariye imitezi na SIDA

Hon Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo yagaragaje uko gukomeza kwanga kuvuga ku buzima bw’imyororokere byagiye bigira ingaruka mbi, avuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kwigisha abato ibijyanye n’impinduka z’imibiri yabo n’uburyo bakwiye kwitwara mu gihe kwifata byabananiye.

Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wabaye Umusenateri muri Sena y’u Rwanda wanagize imyanya ikomeye muri Guverinoma y’u Rwanda, yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022 mu kiganiro Zinduka gitambuka kuri RADIO10.

Izindi Nkuru

Muri iki kiganiro cyagarukaga ku itumbagira ry’imibare y’abangavu baterwa inda zitateganyijwe, Dr Jean Damascene Ntawukurikiryayo wanabaye Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko kuba abantu bavuga ibyereke ubuzima bw’imyororokere atari ikibazo kuko biri muri bimwe mu byakunze gutiza umurindi izamuka ry’inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati “Muri ibi bihe turimo by’ibi bibazo dufite nk’u Rwanda kuba abaturage bavuga imibonano mpuzabitsina kandi bigera aho abantu bakayikora, amadini akaza akakubwira ko utagomba gukora imibonano mpuzabitsina, njye numva igikenewe ari uko urubyiruko rutozwa ko imibiri ihinduka, ababyeyi bakabigiramo uruhare.”

Dr Ntawukuriryayo avuga ko ikindi kiri kuzamura imibare y’abangavu baterwa inda, ari ukuba abantu bakuru batubaha abana.

Ati “Buriya n’icyo itegeko riba rivuga ni uko umuntu mukuru aba yatinyutse umwana, yamwambuye uburenganzira bwe.”

Avuga ko ikindi ari uko mu mashuri harushaho gutangwa inyigisho ku buzima bw’imyororokere, abarezi bakirinda kubica hejuru nkuko byahoze mu gihe cyabo kuko bo batigeraga banababwira uko bakwitwara mu gihe kwifata byaba byabananiye.

Ati “Abageraga muri za Kaminuza cyangwa mu kazi, ni bwo umuntu yavugaga ati ‘ndangije ayisumbuye mfite imyaka 19 sindahura n’umukobwa, ngiye kumushaka’ wamushaka nabi akaba aguteye ibirwara.”

Avuga ko muri ibyo bihe byo hambere, abasore benshi barwaraga indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi.

Ati “Imitezi yari imeza nabi, njye nize i Butare [muri Kaminuza y’u Rwanda] habaga Serivisi zo kwa muganga ifasha abanyeshuri. Iyo wayirwaga ukajya kwa muganga [twari dufite laboratoire nziza y’i Butare] abaganga baguhaga imiti ugakira.”

Yakomeje agaragaza icyo gihe hahise haziramo na SIDA na yo yagiye yandurwa n’abanyeshuri benshi bo muri Kaminuza y’u Rwanda kubera gukurana ubumenyi bucye kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

 

Kuki hari kuvugwa cyane inda zitateganyijwe hakirengagizwa indwara?

Dr Ntawukuriryayo wagarutse ku mibare igaragaza ko abangavu babariwa mu bihumbi 20 baterwa inda zitateganyijwe, yavuze ko hadakwiye gutekereza kuri izo nda gusa ngo hirengagizwe ku zindi ngaruka ziterwa n’icyatumye izo nda zibaho.

Ati “Umuntu yagasigaye yibaza akavuga ati ‘ese ubu nta ndwara zindurira mu mibonano mpuzabitsina zabonetsemo?’, ubwo icyo gihe bikaba bibaye ibibazo bibiri.”

Yanagarutse ku buryo bwashyizweho bufasha abana b’abakobwa kwirinda gusama nk’ibinini, avuga ko na bwo bukwiye kwitonderwa kuko bushobora gutera izindi ngaruka.

Ati “Hari nubwo tuvuga tuti ‘reka duhe abakobwa bacu akanini gatuma badasama’ ugasanga umukobw arasohotse agiye muri car free zone, araganiriye ati ‘njye ndaza gufata akanini gatuma inda itazinjira’ nyamara ntabwo ari wo muti cyane, kuko yibagiwe ko iyo mibonano ishobora kuvamo n’indwara zishobora kumufata.”

Dr Jean Damascene wumvikana nk’ushyigikiye cyane uburyo bw’agakingirizo, avuga ko abantu bakwiye kwicara bagatinyuka bakavuga ibintu mu mazina yabyo n’uburyo buboneye bwafasha abantu kwirinda izo nda ariko bukanabarinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru