Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC ushinzwe ibikorwa by’isanwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, yatawe muri yombi akurikiranyweho ruswa.
Amakuru y’ifungwa rya Manirakiza Straton yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kanama 2025.
Ubutumwa bwatangajwe n’uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, bugira buti “RIB ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, yafunze Manirakiza Straton, umukozi mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ushinzwe ibikorwa by’isanwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, ukurikiranyweho icyaha cya ruswa.”
RIB ikomeza ivuga ko “Uyu afunzwe nyuma yuko abaturage bagaragaje ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi ridakorwa neza, byatumye hatangizwa iperereza kuri iki kibazo.”
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ubwo habagaho ikibazo cy’igabanuka ry’amazi, kuva mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, Manirakiza yagiye yaka bamwe mu baturage amafaranga kugira ngo abashyire ku muyoboro uvana amazi ku isoko uyajyana mu mavomero yabo bidaciye ku kigega rusange abandi bafatiraho, binanyuranyije n’amabwiriza ya WASAC.
RIB iti “Ibi bikaba byaragize ingaruka ku baturage bafatiraga amazi aturuka mu kigega kiri mu Kagali ka Ruhanga kigaburira Imidugudu ine ariyo; Ruhanga, Rugende, Mirama na Nyagacyamo.”
Uyu watawe muri yombi ubu afungiye afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje, hanatunganywa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinacyaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaboneyeho kuburira abakoresha mu nyugu zabo bwite inshingano n’ububasha, kubihagarika kuko bidindiza iterambere ry’abaturage n’Igihugu, ndetse bikanagira ingaruka mbi kuri bo.
Uyu mukozi wa WASAC atawe muri yombi nyuma yuko RIB inafunze Prof. Munyaneza Omar wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo n’abandi babiri bagikoramo, bakurikiranywehoibyaha bya ruswa, itonesha, no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
RADIOTV10