Tariki ya 15 Ukwakira ni umunsi abatuye usi bise basabwa kuzirikana akamaro ko gukaraba intoki.
By’umwihariko muri uyu mwaka, u Rwanda ndetse n’isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-199, gukaraba intoki n’amazi meza ndetse n’isabune ni intwaro ikomeye yo kwirinda iki chorizo.
Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune iyo bikozwe neza mu gihe gikwiye birinda indara nyinshi cyane iziterwa n’umwanda ndetse n’izindi zishobora kuveza no ku rupfu.
N’ubwo bimeze gutyo ariko 18% by’abatuye isi yose ni ukuvuga abangana na miliyari 1.37 ntibabona ibikoresho bifashisha mu gukaraba intoki mu ngo zabo.
WHO UNICEF bavuga ko abantu 3 mu 10 baba batabasha kubona ibisabwa ngo bakare intoki neza ugebdeye ku ngamba zihari ngo bizagera mu 2030 nubundi bikimeze gutya, icyakora bavuga ko mugihe hakongerwa imbaraga mu gufasha abadafite ubushobozi byagabanya indwara zituruka ku mwanda ndetse bikongera mu musaruro mu bijyanye n’hbukungu uba witezwe ku batufage batandukanye bo muri ibyo bihugu.
Kuri uyu munsi, umuyobozi wa waterAid Olutayo Bankole-Bolawole avuga ko gukaraba intoki neza byatanga umusaruro mwiza bigateza imbere inzego z’ubuzima, uburezi n’izindi zitandukanye igihugu kiba cyubakiyeho.
yagize ati “Ntibikwiye, za guverinoma zigomba gutegereza ibindi byorezo mbere yo gushyira imbaraga mu nzego z’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bacu ndetse no gusigasira ubukungu binyuze mu kugira umuco w’isuku ndetse no korohereza abaturage kubona amazi meza ndetse n’isabune ku baturage bacu bo muri Afurika y’iburasirazuba”
Ubu kimwe cya kabiri cy’abicwa n’indwara za diyare (diarrhoea) ndetse n’izo mu myanya y’ubuhumekero biba bishoboka ko zirindwa. naho umwe mu bantu icumi ntaba afite amazi hafi ye ku isi yose .
Inkuru ya Denise Mbabazi Mpambara/Radio&TV10