• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunsi mpuzamahanga wo gusomana: Bivura amavunane,…-Icyo inzobere zibivugaho

radiotv10by radiotv10
06/07/2022
in IMYIDAGADURO, UDUSHYA, UDUSHYA
0
Umunsi mpuzamahanga wo gusomana: Bivura amavunane,…-Icyo inzobere zibivugaho

Ibyo inzobere mu gusomana zitangaza

Share on FacebookShare on Twitter

Tariki ya 06 Nyakanga buri mwaka abantu ku isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusomana, igikorwa inzobere zivuga ko ari ingenzi mu buzima.

Ni umunsi wizihijwe bwa mbere mu Bwongereza ahagana mu myaka ya 1960 uza gukwirakwira mu bindi bihugu mu myaka ya 2000.

Mu myaka ishize, Andrea Demirjian inzobere mu gosomana akaba n’umwanditsi w’igitabo “Kissing: Everything You Ever Wanted to Know About One of Life’s Sweetest Pleasures” avuga ko uyu munsi ari ingenzi mu buzima.

Madamu Demirjian wo muri Bahamas yavuze ko abawushyizeho babonye ko “gusomana ari ikintu cyiza cyo gukora, no kugira ngo abantu bumve icyo gusomana bivuze.”

Demirjian avuga ko amoko yo gusomana ari:

  • Gusoma umuntu ku itama umuramutsa
  • Gusoma umuntu ku munwa ukojejeho akanya gato
  • Gusoma umuntu ku kiganza umuramutsa umwishimiye
  • Gusomana byimbitse mugahuza indimi bigatinda

Ni iki gituma gusomana biba byiza?

Andrea Demirjian yavuze ko uko umuntu yitwaye mbere yabyo ari ingenzi, hamwe n’utumenyetso dutoya umuntu yakoresha umubiri we mbere yabyo.

Ati “Ariko kuba ufite umwuka mwiza ni ibintu by’ingenzi cyane, icyo gituma abantu babiri basomana bagira ibihe byiza.”

Avuga ko gusomana byagiye bihinduka uko ibihe byagiye bisimburana, bikava ku gusomana ku kiganza abantu baramukanya, bikagera aho bigeze ubu.

Gusomana bimaze iki?

Inzobere mu buzima zivuga ko gusoma umukunzi wawe umunota umwe bituma utwika ibinure bingana na calories 26, zivuga kandi ko hari ubushakashatsi bwerekanye ko gusomana birinda umujagararo (stress) bigatera ubuzima bwiza.

Demirjian ati “Gusoma umwana uri umubyeyi we, gusoma inshuti yawe…ni ikintu gituma umuntu yumva ameze neza, umuntu yumva akunzwe, yumva yitaweho, yumva adasanzwe…

Niba rero ikintu cyoroshye nko gusoma umuntu bituma yumva ameze neza kandi nta kiguzi na kimwe bisaba, ndavuga nti ‘tanga ku rukundo mu gusomana’.”

Ushobora gusoma umuntu wese?

Demirjian ati “Yego, nta muntu wanga gusomwa, nta muntu wanga gukundwa, wasoma umuntu wese ariko ugashyiramo icyubahiro.

Ntabwo wasimbukira umuntu witambukira wese ngo umusome, ushobora no kumutera ubwoba.”

Kuri uyu munsi wo gusomana nawe ntutangwe, gusa ukore ibyo ushoboye bibereye mwembi cyangwa uwo ushaka gusoma.

Niba ushaka no guca umuhigo, wamenya ko abafite uwanditswe na Guiness World of Records ari Ekkachai Tiranarat na Laksana Tiranarat bo muri Thailand. Mu 2013 bamaze amasaha 58, iminota 35 n’amasegona 58 basomana byimbitse badakuraho!!

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Perezida Kagame na we yageze muri Angola kuganira na Tshisekedi

Next Post

Igisirikare cya Uganda kitandukanyije n’ibyatangajwe na Muhoozi byatumye abarimo Gen.Kabarebe bashinjwa ibirego bikomeye

Related Posts

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Next Post
Igisirikare cya Uganda kitandukanyije n’ibyatangajwe na Muhoozi byatumye abarimo Gen.Kabarebe bashinjwa ibirego bikomeye

Igisirikare cya Uganda kitandukanyije n’ibyatangajwe na Muhoozi byatumye abarimo Gen.Kabarebe bashinjwa ibirego bikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.