• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuntu mushya wasanganywe Marburg mu Rwanda hasobanuwe uko byagenze ngo yandure

radiotv10by radiotv10
31/10/2024
in MU RWANDA
0
Umuntu mushya wasanganywe Marburg mu Rwanda hasobanuwe uko byagenze ngo yandure
Share on FacebookShare on Twitter

Hagaragaye umuntu mushya ufite ubwandu bwa Marburg mu Rwanda, nyuma y’iminsi nta murwayi mushya uboneka, hasobanurwa ko uyu wa wasanganywe iyi ndwara ari umwe mu bamaze iminsi bakurikiranwa bahuye n’uherutse kwandura.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, hafashwe ibipimo 352 byagaragayemo umuntu umwe (1) wanduye indwara ya Marburg.

MINISANTE igira icyo ivuga kuri uyu murwayi mushya, yavuze ko “Uwanduye mushya, ni umwe mu bakurikiranwaga bahuye n’uwari uherutse kwandura.”

Iyi mibare ya Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza kandi ko kuri uyu wa Gatatu, abantu babiri bariho bavurwa iyi ndwara ya Marburg, bayikize, bigatuma abari kuvurwa kugeza ubu basigara ari babiri gusa.

Uyu muntu umwe mushya wanduye kandi, yatumye abamaze gusanganwa iyi ndwara bose kuva yagera mu Rwanda, ari 66, aho imaze guhitana abantu 15 ariko kuri uyu wa Gatatu ikaba itagize uwo itwara ubuzima, mu gihe abamaze kuyikira bose ari 49.

Aba bantu bose uko ari 66 basanganywe iyi ndwara kuva yagaragara mu Rwanda, babonetse mu bipimo 5 913 bimaze gufatwa, birimo biriya 352 byafashwe kuri uyu wa Gatatu.

Minisiteir y’Ubuzima, kandi ivuga ko gahunda yo gutanga inkingo ku bari ku rugembe mu guhangana n’iyi ndwara, ikomeje, ikaba imaze kugera ku bantu 1 618 barimo batanu (5) bakingiwe kuri uyu wa Gatatu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 11 =

Previous Post

Tshisekedi yageze muri Uganda ahita anakirwa na Museveni wakunze kumugira inama adakozwa

Next Post

Umunyarwanda waburanishirizwaga mu Bufaransa kuri Jenoside yakatiwe ahita anajyanwa gufungwa

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umunyarwanda waburanishirizwaga mu Bufaransa kuri Jenoside yakatiwe ahita anajyanwa gufungwa

Umunyarwanda waburanishirizwaga mu Bufaransa kuri Jenoside yakatiwe ahita anajyanwa gufungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.