Umuhanzi ukomeye w’Umunya-Nigeria agiye gutaramira mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ruger ukomoka Nigeria wakunzwe mu ndirimbo ‘Dior’ ategerejwe mu Rwanda, aho azaba aje gutaramira Abanyarwanda aho azaba afatanyije na mugenzi we na we wo muri Nigeria witwa AV.

Iki gitaramo giteganyijwe ku italiki ya 19 Gashyantare 2022 i Rebero muri Canal Olympia, aho imyanya isanzwe umuntu azishyura amafaranga y’u Rwanda 10.000, muri VIP bibe 25.000  mu gihe ameza y’abantu batandatu azaba ari 300.000 F.

Izindi Nkuru

Diane Abubakar umuyobozi wa Drip City Ent irimo gutegura iki gitaramo, mu kiganiro avuga ko ari kimwe muri byinshi bateganya uyu mwaka.

Yakomeje avuga ko uyu mwaka iyi sosiyete iteganya gukora ibitaramo byinshi kandi binini cyane ko muri Kamena na Nyakanga bitegura kuzakora ibitaramo bikomeye.

Yavuze ko impamvu bahisemo gutumira Ruger na AV ari abahanzi bakiri bato kandi bagezweho bifuza ko bagira n’imishinga bakorana n’abahanzi nyarwanda.

Ati “Ruger agezweho mu ndirimbo nka Dior Snapchat n’izindi ziri mu zigezweho ku Isi yose, ni kimwe n’iya AV yitwa Confession, ni bato kandi bakunzwe cyane n’urubyiruko ni yo mpamvu twahisemo n’abahanzi nyarwanda bari mu rugero rumwe.

Twizeye neza ko bazaduha ijoro tuzahora twibuka, Ubu ni bwo buryo bwiza bwo gutangira umwaka ku bahanzi nyarwanda n’abakunzi b’umuziki muri rusange.”

Umuziki uzacurangwa muri iki gitaramo uzavangwa na Dj Toxxyk na Marnaud bafashwe na DJ SL uri mu bavanga imiziki bakomeye muri Nigeria.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru