• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyamabanga wa America yakiriwe na Papa nyuma yuko havuzwe guterana amagambo na Trump

radiotv10by radiotv10
07/05/2026
in AMAHANGA
0
Umunyamabanga wa America yakiriwe na Papa nyuma yuko havuzwe guterana amagambo na Trump
Share on FacebookShare on Twitter

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Marco Rubio, ugiriye uruzinduko i Vatican, nyuma yuko havuzwe guterana amagambo hagati ya Perezida Donald Trump n’uyu ukuriye Kiliziya ku Isi.

Marco Rubio yageze i Vatican kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi 2026, uruzinduko ruje rukurikira ibisa no guterana amagambo hagati ya Trump na Papa.

Perezida Trump ubwo yavugaga ku byatangajwe n’Umushumba wa Kiliziya ko adashyigikiye kuba America yarateye Iran, yakoresheje imvugo ziremereye zafashwe nko kwibasira Papa Leo XIV.

Rubio usanzwe ari umuyoboke wa Kiliziya Gatuloka agiye i Roma kuva kuri uyu wa Gatatu mu rugendo hagati y’ibibazo bikomeye. Ariko muri iki cyumweru, Perezida Trump yakomeje kwibasira Papa, amushinja gushyira mu kaga Abakristu ba Kiliziya Gatulika kubera kunenga intambara America yatangije muri Iran.

Trump yabwiye Hugh Hewitt mu kiganiro kuwa Mbere ati “Papa yakwishimira kuvuga ko ntakibazo kuri Iran kugira intwaro za kirimbuzi, kandi sintekereza ko ari byiza cyane.”

Yakomeje agira ati “Ndatekereza ko arimo gushyira mu kaga Abagatulika benshi, ndetse n’abantu benshi, ariko ndakeka ko niba ari Papa, abona ko ari byiza ko Iran igira intwaro za kirimbuzi.”

Marco Rubio, we mbere y’uru ruzinduko i Vatican, yahakanye ko rugamije gucubya uyu mwuka uri hagati ya Guverinoma ya Trump na Kiliziya Gatulika nyuma yuko Donald Trump yibasiye Papa Leo XIV.

Ubwo Marco Rubio yari ageze i Vatican
Yagiye guhura na Papa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Botswana mu musangiro wishimiwe (Amafoto)

Next Post

Ubuhinzi bwinjirije u Rwanda miliyari 13Frw mu minsi 5 gusa: Menya ibihingwa byinjije menshi

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Ubuhinzi bwinjirije u Rwanda miliyari 13Frw mu minsi 5 gusa: Menya ibihingwa byinjije menshi

Ubuhinzi bwinjirije u Rwanda miliyari 13Frw mu minsi 5 gusa: Menya ibihingwa byinjije menshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

How people stay financially stable

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.