• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Andy Bumuntu yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

radiotv10by radiotv10
09/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Andy Bumuntu yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Andy Bumuntu aherutse gusezera Radio yakoreraga

Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Kayigi Andy wamamaye nka Andy Bumuntu, yatangaje ko yahagaritse gukorera igitangazamakuru yakoreraga.

Yabitangaje mu itangazo yashyize hanze mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki Cyumweru tariki 08 Nzeri 2024, yageneye abafana ndetse n’abumvaga ibiganiro bye.

Muri iri tangazo, Andy Bumuntu yatangiye avuga ko nyuma yo kubitekerezaho bihagije “nafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zanjye kuri KISS FM.”

Andy Bumuntu ni umwe mu banyamakuru bakoraga ikiganiro Kiss Breakfast gitambuka kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, giherutse kwakira umunyamakuru mushya, ari we Anita Pendo na we waje kuri iyi Radio ya Kiss FM amaze gusezera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yari amazeho imyaka 10.

Mu itangazo rya Andy Bumuntu, yavuze ko yagiriye ibihe byiza akanunguka ubunararibonye muri aka kazi, by’umwihariko ahungukira inshuti.

Ati “Buri gitondo nabaga mfite ishema ryo gutangirana namwe umunsi, dusangira ibitwenge, ibiganiro biryoshye ndetse n’ibihe nzahora nkumbura.”

Ariko ngo nubwo byari ibyishimo, ubuzima ndetse n’inshingano n’amahirwe, aho byerecyeje umuntu, ni ho agana.

Ati “Bitewe n’inshingano nshya ndetse n’ibindi bikorwa mu buzima bwanjye, nakoze amahitamo akomeye, yo kwita kuri iyi nzira nshya. Nubwo nzakomeza gukumbura igitondo twagiranaga.”

Yashimiye abakundaga ibiganiro bye, avuga ko atabasezeye ahubwo ko bazongera bakaganira mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ati “Nubwo nsezeye kuri KISS FM, ariko nzakomeza kubana namwe binyuze mu yindi mishinga iteye amatsiko.”

Andy Bumuntu asezeye kuri Kiss FM nyuma y’igihe gito, umunyamakuru Sandrine Isheja Butera bakoranaga, ahawe inshingano nshya na Guverinoma y’u Rwanda, zo kuba Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 2 =

Previous Post

Hatangajwe akayabo k’amafaranga yafasha guhagararika ikwirakwira ry’indwara yakamejeje muri Afurika

Next Post

Shyorongi: Bishimiye kwizihiza umunsi wo gusoma bafite isomero

Related Posts

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Next Post
Shyorongi: Bishimiye kwizihiza umunsi wo gusoma bafite isomero

Shyorongi: Bishimiye kwizihiza umunsi wo gusoma bafite isomero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.